issa
Karongi: Batanu bafungiwe ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Feb 23, 2026 - 06:04
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, ku bufatanye n’inzego bakorana bataye muri yombi abagabo bane bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bakanagaragara mu bikorwa by’urugomo.

Ku wa 20 Gashyantare 2026, n'ubwo aba bantu bose bafatiwe mu bikorwa bisanzwe byo gufata abakora ubucukuzi butemewe.

Abafashwe bose ni abagabo barimo uw’imyaka 29 uvugwaho kuba yacukuraga zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byagera nijoro agategera abantu mu nzira akambura. Afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari.

Undi ni umugabo afite imyaka 26 wo mu Murenge wa Rugabano, uvugwaho kuba yacukuraga zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukubita umugore we, no gutegera abantu mu nzira akabambura n'uwo mu Murenge wa Rugabano w’imyaka 29 wacukuraga zahabu mu buryo butemewe n’amategeko. Uwa kane ni umugabo w’imyaka 35 wafatiwe mu Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura atwaye ibilo bitandatu bya gasegereti kuri moto.

Umumotari wari umutwaye kuri moto na we yahise atabwa muri yombi bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Bwishyura.

Mu karere ka Karongi ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu migezi irimo Musogoro na Nyabahanga ndetse ni kimwe mu bibazo bihangayikishije kubera ko usanga ababukora bangiza imyaka y’abaturage ihinze mu bishanga bikora kuri iyi migezi.

Ubuyobozi bw’Akarere buherutse gusaba buri muturage ufite umurima ukorerwamo ubucukuzi butemewe gutanga ikirego kuri RIB arega abakora ubwo bucukuzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yavuzs ko abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihe hagitunganywa dosiye zabo ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Yagize ati “Turasaba abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro kubireka bagashaka ibindi bakora byemewe kuko ubwo bucukuzi bwangiza ibidukikije, bugashyira ubuzima bwabo mu kaga, bukanabashyamiranya na ba nyir’imirima”.