
The Ben yahishuye igitsina cy'umwana azabyara
Umuhanzi The Ben yaraye avuze igitsina cy'umwana yitegura kwibaruka we n'umugore we Uwicyeza Pamella.
Umuhanzi The Ben n'umufasha we Uwicyeza Pamella bisanzwe bizwi ko bitegura kwibaruka, bahishuye ko imfura yabo izaba ari umukobwa.
Ibi The Ben yabitangarije mu gitaramo cyo kumurika album '25 Shades' ya Bwiza yaraye ataramyemo mu Bubiligi, aho n'ubundi yari kumwe n'umufasha we.
The Ben akaba yaje no guhamagara umugore we ku rubyiniro amuririmbira indirimbo 'True Love'.
Yavuze ko bazamuha izina rifite aho rihuriye n'ibihugu by'i Burayi kubera igihango yagiranye b'abakunzi be baba kuri uyu Mugabane.
Iyi ni indirimbo n'ubundi mu busanzwe ubwo yasohokaga yagaragayemo amashusho ya Pamella atwite.
True Love akaba ari imwe mu ndirimbo zigize album ya Ben yise Plenty Love ari no gukorera ibitaramo byo kuyumvisha abakunzi be hirya no hino.
The Ben na Pamella bazibaruka umukobwa