issa
Musonera washakaga kuba umudepite yakatiwe gufungwa imyaka 20

Nov 14, 2025 - 09:50
 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwakatiye Musonera Germain igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rwategetse Musonera guha umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, indishyi za miliyoni 50 Frw.

Musonera yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 21 Kanama 2024, akekwaho uruhare muri jenoside. Icyo gihe yashakaga guhatanira kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

RIB yasobanuye ko yafunze Musonera hashingiwe ku iperereza yatangiye nyuma yo kwakira ikirego kimushinja kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Kayihura Jean Marie Vianney wiciwe muri Komini Nyabikenke mu gihe cya jenoside.

Uru rwego rwasobanuye ko ubwo Musonera yabazwaga, yemeye ko yajyaga kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, kandi ko yemeye ko Kayihura yiciwe ku kabari ke.

Tariki ya 10 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategetse ko Musonera afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zagaragazaga ko ashobora kuba yarakoze icyaha. Ubwo ni bwo yajyanywe mu igororero rya Muhanga.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko Musonera yayoboraga urubyiruko rwo muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atunze imbunda, kandi ko Interahamwe zanyweraga mu kabari ke zivuye kwica Abatutsi.

Musonera yemeye ko yatunze imbunda ijoro rimwe nyuma yo kuyambura umupolisi, ariko ko ntacyo yayikoresheje. Yavuze ko yayoboye urubyiruko koko ariko ko yasezeye nyuma y’amezi umunani adahembwa.

Yavuze kandi ko yabonye Kayihura akubitwa ubuhiri, ahitamo guhunga kuko nta mbaraga yari afite zo kumutabara.

Tariki ya 23 Nyakanga 2025, urukiko rwategetse ko urubanza rwa Musonera rukomereza mu muhezo, rubisabwe n’Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ibyo byatuma umutekano w’abatangabuhamya ubungabungwa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musonera gukatirwa igifungo cya burundu. IBUKA, nk’umuryango uhagarariye abarokotse jenoside, yari yasabye indishyi ya miliyoni 500 Frw.