issa
Nyaruguru: Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba asaga miliyoni 6 Frw

Jan 27, 2026 - 08:51
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba umuturage asaga miliyoni 6 Frw, nyuma yo gucukura inzu ye.

Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, mu Karere Nyaruguru, mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Mutarama 2026, nyuma yo gukekwaho ubujura bakoze mu ijoro ryo ku tariki ya 24 Mutarama.

Amakuru avuga bagiye kwiba mu rugo rw’umuturage uhagarariye amabanki atandukanye (agent), bacukura inzu batwara arenga miliyoni 6 Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko abafashwe basanganywe agera kuri 4.630.000 Frw.

Yagize ati ‘‘Ubu bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kibeho, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.’’

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kubika amafaranga mu ngo, ahubwo ko bagana ibigo by’imari bikababikira ndetse bagakomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, kubera ko ari ho umutekano w’amafaranga yabo wabungabungwa neza kurushaho.