issa
FERWAFA yashyize hanze ibyamamare bitatu bizasusurutsa abafana muri Sitade Amahoro

Oct 8, 2025 - 15:47
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yashyize hanze ibyamamare bizasusurutsa abantu muri Sitade Amahoro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, hateganyijwe umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba muri 2025.

Ni umukino uzaba utoroshye kuko izi kipe zirifuza amanota cyane nubwo u Rwanda ari rwo ruzaba rufite igitutu cyane rwifuza gufata Benin ku rutonde rw’agateganyo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko muri uyu mukino ibyamamare bitatu birimo Riderman, DJ Toxic ndetse na DJ Pyfo nibo bazasusurutsa abazaza kureba uyu mukino.

Ntabwo iki gusa ari cyo cyateguwe mu bizakurura abantu kuri uyu munsi kuko hanateguwe guhemba abafana bazaza kureba uyu mukino. Hateguwe imyambaro izahabwa abazahagera mbere ndetse hazanatangwa ibihumbi 100, 200, 500 ndetse na Miliyoni imwe ari nacyo gihembo nyamukuru.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakomeje imyiteguro y’uyu mukino. Abakinnyi bose bamaze kugera hano mu Rwanda uwari usigaye ni Ishimwe Anicet wageze hano mu Rwanda mu Ijoro ryacyeye, bivuze ko ubu ikipe yuzuye. 

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA yashyize hanze ibyamamare bitatu bizasusurutsa abafana muri Sitade Amahoro

Oct 8, 2025 - 15:47
Oct 8, 2025 - 15:49