issa
BADEA yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$ yo gufasha mu iterambere n’imibereho myiza

Oct 8, 2025 - 15:29
 0

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025 – Banki y’Abarabu y’iterambere ry’ubukungu muri Afurika (BADEA) yemeye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45 z’amadolari ya Amerika izafasha mu mishinga yo kongera amazi meza no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (SMEs).

Muri ayo mafaranga, miliyoni 20 z’amadolari azakoreshwa mu kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Izindi miliyoni 25 zizanyuzwa muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) zigamije gutanga inguzanyo iciriritse ku banyenganda n’abacuruzi b’abanyarwanda.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe i Kigali n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikigega cya Leta mu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godefrey Kabera; Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga Picthette; n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Fahad Abdullah Aldossari.

Kabera yashimye ubufatanye bw’imyaka myinshi hagati ya BADEA n’u Rwanda, yibutsa ko iyi banki yakomeje gutera inkunga ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda nka Huye–Kitabi, Nyagatare–Rukomo, na Rubengera–Gisiza.

Yagize ati: “Iyi ni inguzanyo ifite inyungu n’amabwiriza byoroshye, kandi izadufasha gukomeza kugera ku ntego z’iterambere twihaye muri gahunda ya NST2 no muri Vision 2050, aho dufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku musaruro mwinshi.”

Ku ruhande rwa BRD, Kampeta Picthette yavuze ko aya mafaranga azafasha mu kongerera ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda amahirwe yo kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi zidahenze, cyane cyane abagore, urubyiruko n’abohereza ibicuruzwa hanze.

Yagize ati: “Aya mafaranga azatuma turushaho gushyigikira SMEs tubaha inguzanyo zoroshye kandi zihinduka, bityo bigafasha mu guteza imbere ishoramari, kongera imirimo no guteza imbere ibyoherezwa hanze.”

Asaph Kabasha, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC Group), yavuze ko imirimo yo kwagura uruganda rwa Karenge yatangiye kandi igeze kuri 18%. Yavuze ko ruzazamura ubushobozi bwo gutunganya amazi buvuye kuri metero kibe 12,000 ku munsi bukagera kuri metero kibe 48,000, bigatuma amazi meza agera ku baturage bo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Fahad Abdullah Aldossari, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, yemeje ko bazakomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere, anavuga ko kuva mu 1974 BADEA imaze gutera inkunga imishinga y’u Rwanda ifite agaciro karenga miliyoni 300 z’amadolari, ahanini mu bijyanye n’ibikorwaremezo n’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “Ubufatanye bwacu n’u Rwanda bugira ingaruka nziza ku baturage, butuma habaho iterambere rirambye kandi ririmo bose muri Afurika.”

Uwo muhango wo gusinya witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye, ndetse n’Umuyobozi Wungirije wa RDB, Julianna Muganza.