Rusizi: Babiri funzwe bazira kwahira imboga za Mudugudu ngo bazishyire Inka
Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, zataye muri yombi abasore babiri bakoraga akazi ko kuragira Inka bari bari kwahira imboga z’umuturage witwa Uwizeyimana Jean wari usanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama, ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.
Abatawe muri yombi, barimo uwitwa Amani Christophe ufite imyaka 28 na Mbandikumwenayo Celestin w’imyaka 21 mu gihe undi bari bari kumwe we yahise acika.
Bivugwa ko aba bantu bafashwe, ubwo biraraga mu mboga za Uwizeyimana Jean usanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu ndetse yanabafata bakamurwanya umwe muri bo agahita acika.


Kinyarwanda
English
Swahili









