Mageragere: Babangamiwe n'abababuza kwenga urwagwa
Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Mageragere mu Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko babangamirwa cyane n'uburyo babuzwa kwenga urwagwa mu gihe agace batuyemo keramo ibitoki byinshi.
Iyo utembereye muri aka Kagari ka Kavumu ugenda ubona uburyo keramo ibitoki bitewe n'ukuntu n'insina uba impande zose.
Ibi nibyo abatuye muri aka gace bituma bakunda kwenga urwagwa.
Aba baturage bashimangira ko nta muntu wo muri aka gace n'umwe wenga ibikwangari ahubwo abahaza kuhagura urwagwa bajyana aribo bajya kubyengera mu duce babamo.
Uwimariya Clementine yagize ati " None se nkawe nk'umunyamakuru koko urabona agace kacu koko atari intoki gusa ubwo se twabura kwenga gute koko? gusa twe nta bikwangari dukora."
Kayibanda Emmanuel yagize ati " Twe urwagwa turarwenga ahubwo tubabazwa n'abajya bashaka kurutubuza kandi agace kacu kose nawe uri kwibonera ko ari insina."
Bitewe n'uburyo muri aka gace hara ibitoki cyane abaturage bouri aka gace bemerewe kujya benga urwagwa rwo kunywa mu ngo zabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









