Kigali: Umuyobozi afungiwe kudasobanura inkomoko y'umutungo we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali.
Uru Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwasobanuye ko uyu mukozi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke, hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.
Kugeza ubu uyu mukozi w'Umujyi wa Kagali, afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB yibukije abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kubihagarika, inasaba abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonyee mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko na bo bafatwa nk’abanyabyaha.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko.
Itegeko nº 001/2025 ryo ku wa 22/01/2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe kimwe mu byaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.


Kinyarwanda
English
Swahili









