Kenya yihanije Tanzania ku baturage bayo bahohoterwa
Leta ya Kenya yasabye igihugu cya Tanzania kwita ku mutekano w'abaturage bayo bari muri icyo gihugu nyuma yo gutangazwa ko bakomeje kugirirwa nabi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, watangaje ko Abanya-Kenya batuye muri Tanzania bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko bakomeje gukorerwa ihohoterwa ryatangiye ubwo imyigaragambyo yo kwamagana intsinzi ya Perezida Samia Suluhu watsinze amatora ku majwi 97,66% yatangirwaga n’urubyiruko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko leta ya Kenya yashyikirije inzego za leta ya Tanzania raporo yibutsa icyo gihugu ko itemerewe kugirira nabi abaturage bayo ndetse iyo raporo ikaba inavuga ko hari amategeko agomba kurengera uburenganzira bw’abaturage b’icyo gihugu cya Kenya.
Musalia Mudavadi mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gushinja leta ya Tanzania kugirira nabi Abanya-Kenya yavuze ko yavuganye na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Mahmoud Thabit Kombo, ndetse ko impande zombi zemeranyijwe gukemura icyo kibazo binyuze mu nzira z’ubutwererane bwa dipolomasi n’inzego z’ububanyi n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi yavuze ko kandi leta ya Kenya itazigera ihwema mu bikorwa byo kurengera uburenganzira, umutekano, n’icyubahiro by’abaturage bayo bari mu bihugu byo hanze yayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









