issa
Gisagara: Uwakekwagaho kwica se yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi

Jun 10, 2026 - 09:17
 0

Umusore w'imyaka 22 wo Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, wakekwagaho kwica Se amuteye icyuma, agahita aburirwa irengero. yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Rutaganda Jean Félix, wavuze ko uwo nyakwigendera yasanzwe yapfiriye ku mugozi ndetse yakekwagaho kwica ise umubyara bitewe n’amakimbirane bari bamarange igiye bafitanye.

Uyu muyobozi yavuze ko bibabaje kuba uwo muryango ubuze abantu babiri mu gihe gito, ndetse ari ibihe bibabaje bitewe n’uko ubuze undi muntu wabo mu gihe bari bakiri mu gahinda k’urupfu rwa se w’uwo nyakwigendera.

Yagize ati “Ni inkuru ibabaje cyane ku muryango no ku baturage muri rusange. Dukomeje gushishikariza abaturage gukemura amakimbirane yabo banyuze mu nzira zemewe n’amategeko aho kwifatira ibyemezo bibuza bamwe ubuzima.”

Umurambo wa Manirahari Jean Marie Vianney washyinguwe ku wa 9 Kamena 2026, mu gihe uw’umuhungu wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorweho iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu rwe.

Jun 10, 2026 - 10:57