AFC-M23 yafashe aga Santeri ka Kipupu ko mu misozi miremire ya Mwenga
Abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, binjiye mu gace ka Kipupu nta mirwano ibaye, aka gace kakaba ari umurwa mukuru wa Segiteri ya Itombwe, mu misozi miremire ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko bitangazwa n’urubuga ACTUALITE.CD.
Amakuru atandukanye yemeza ko kuri uwo munsi, hagaragaye amatsinda y’inyeshyamba aturutse i Mikenge yinjira muri Kipupu.
Ifatwa ry’uyu mudugudu n’inyeshyamba ryabaye bukeye bw’aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo b’Abarundi bivanye muri ako gace, nyuma y’iminsi mike umujyi wa Uvira uguye mu maboko y’inyeshyamba.
Umwe mu bakozi b’Ibitaro Bikuru bya Itombwe yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Twatunguwe no kubona izi nyeshyamba zifite intwaro nyinshi zigera hano i Kipupu ahagana saa sita z’amanywa. Binjiye nta byangiritse kuko nta sasu na rimwe barashe.”
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, imidugudu myinshi yo mu misozi miremire ya Mwenga yigaruriwe na AFC/M23, nyuma y’uko FARDC ivuyeyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









