issa
BTS yatwaye ibihembo bitatu muri American Music Awards

May 26, 2026 - 11:39
 0

BTS baherukaga kwitabira AMA mu 2021 ubwo batwaraga igihembo cy'umuhanzi w'umwaka. Taylor Swift aracyari imbere mu bahanzi bahataniye ibyo bihembo mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka dore ko yibitseho ibisaga 7. Muri icyo cyiciro abandi bafitemo bibiri ni Justin Bieber na One Direction. BTS imaze gutwara ibihembo 14 bya AMA nkuko bitangazwa na Billboard.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 BTS yatwaye ibihembo bitatu muri American Music Awards. Ibyo bihembo byabaye ku nshuro ya 52. BTS yo muri Koreya y’Epfo yari imaze imyaka ine itabyitabira. Iri tsinda ryahigitse abarimo Justin Bieber, Sabrina Carpenter, Bud Bunny, Bruno Mars, Harry Styles, Kendrick Lamar,Lady Gaga, Morgan Wallen na Taylor Swift bari bahatanye mu cyiciciro cy’umuhanzi w’umwaka.

BTS igizwe na RM, Jin, Suga, J-Hope, Jimin, V, and JungKook. Banatwaye igihembo cy’indirimbo nziza yo mu mpeshyi, babikesha iyitwa’SWIM’ iri kuri album yitwa’Arirang’. Igihembo cya gatatu batwaye n’icy’umuhanzi mwiza wo muri Koreya y’Epfo. SZA yabaye umuhanzikazi wahize abandi mu njyana ya R&B, igihembo yashyikirijwe na BTS. Justin Bieber yatsindiye icy'umuhanzi mwiza wa Pop byose aba agize ibihembo 19 bya AMA. Michael Jackson ni we muhanzi ugifite ibihembo byinshi bya AMA bisaga 24.

Katseye yatsindiye igihembo cy'umuhanzi mushya w'umwaka mu njyana ya Pop n'icy'indirimbo ifite amashusho meza. Ni inshuro ya karindwi abakobwa batsindira icyo cyiciro. Abaheruka ni Camilla Cabello, Billie Eilish, Doja Cat, Olivia Rodrigo, Dove Cameron na Gracie Abrams. Umuhanzi w'umugabo uheruka igihembo muri icyo cyiciro ni Niall Horan wagitwaye mu 2017.

,

 Taylor Swift yahatanye mu byiciro 8 ariko nta na kimwe yatsindiye

Taylor Swift niwe muhanzi ufite ibihembo byinshi bisaga 40 muri American Music Awards.