issa
Rutahizamu wa APR FC yifurije Emery Bayisenge gukira vuba

Mar 13, 2026 - 13:24
 0

Abantu benshi bakomeje kwifuriza Emery Bayisenge gukira vuba akagaruka ameze neza nyuma yo kugira ikibazo cy’Imvune. Umwe mu bamwifurije gukira vuba harimo William Togui ukinira APR FC.

Mu mukino wabaye ku wa kane tariki 12 Werurwe 2026, nibwo myugariro Emery Bayisenge yagize ikibazo cy’imvune y’imikaya nyuma yo guhurira ku mupira na Ani Elijah agakandagira nabi bituma asohoka mu kibuga hakiri kare.

Ibi byabaye mu mukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Police FC 0-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino wari ukomeye urimo n’imbaraga nyinshi kuko ikipe ya Rayon Sports yatakarijemo abakinnyi batatu.

Mu ijoro ryacyeye, Emery Bayisenge nyuma yo kugira ibibazo by’imvune yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko azagaruka mu gihe cya vuba kandi azaba ameze neza ku rushaho ariko anashimira abamwohereje ubutumwa bamwifuriza gukira vuba. 

Yagize ati “ Nzagaruka vuba, ndushijeho kugira imbaraga kurusha mbere. Hagati aho, nzakomeza gushyigikira ikipe buri ntambwe yose itewe. Murakoze cyane ku butumwa bwose mwanyoherereje.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubutumwa bwinshi yahawe n’abakinnyi bagenzi be babinyujije ahandikirwa ubutumwa busubiza ibyo yari yatangaje, bamwifuriza gukira kandi vuba. 

Abo bakinnyi barimo Bizimana Djihadi wamwifurije gukira vuba, Mugisha Bonheur, Gitego Arthur ndetse n’abandi bakinnyi benshi b’abanyarwanda. Muri aba bakinnyi bifurije Emery Bayisenge kugaruka vuba harimo rutahizamu William Mel Togui. 

Emery Bayisenge yagize imvune mu gihe yari arimo gufasha ikipe ya Rayon Sports kuko kuva iyi Saison yatangira uyu musore yarakoreshwaga cyane. Emery Bayisenge nyuma yo gufasha Rayon Sports yari yahamagawe no mu ikipe y’igihugu izakina imikino ya FIFA Series 2026 izatangira tariki 26 Werurwe 2026.

May be an image of football, soccer and text that says 'RAYON PON SPORTS IRC SKOL ANAGH'

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rutahizamu wa APR FC yifurije Emery Bayisenge gukira vuba

Mar 13, 2026 - 13:24
Mar 13, 2026 - 13:28