Juliana Kanyomozi yacyeje Bebe Cool kuri Alubumu ye nshya
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi ufite izina rikomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari by'umwihariko muri Uganda, yacyeje Bebe Cool kuri alubumu ye nshya yise 'Break the Chains'.
Kanyomozi yavuze ko ari yo alubumu yumvishe ifite ireme cyane ugereranyije n'izindi zakorewe muri Uganda, avuga ati: "Ni bwo bwa mbere numvise alubumu muri Uganda isohotse imeze gutya neza neza."
Juliana ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumva iyi alubumu mbere y’uko isohoka, aho yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’uburyo Bebe Cool yerekanye ubuhanga bwe butandukanye n'uko abantu bamumenyereye.
Yagize ati: "Iyo wumvise indirimbo ze nshya, ubona ko atari wa Bebe Cool usanzwe. Yarakuze cyane mu muziki kandi afite impano idasanzwe."
Yongeyeho ko indirimbo yitwa “Home” yayikunze cyane, kandi yifuza kuzayisangiza abakunzi be. Juliana kandi yemeje ko iyi alubumu izatanga icyerekezo gishya ku bahanzi ba Uganda, ndetse no mu Karere, ikanafasha guteza imbere umuziki w’Akarere ku rwego mpuzamahanga.
Alubumu 'Break the Chains' biteganyijwe ko izajya hanze ku itariki ya 30 Gicurasi 2025, ikazaba iri ku mbuga zose zicuruza imiziki nka Spotify, YouTube Music, Amazon Music, Tidal na Boomplay.


Kinyarwanda
English
Swahili









