
Umuhanzi wo muri Uganda yakuye imodoka kuri 'Live' ya TikTok
Umuhanzi Bruno K ugezweho muri Uganda, yateye intambwe ikomeye, ava ku modoka ya Toyota Passo agura Subaru byose abikesha ikiganiro cya 'TikTok Live' akora cyitwa Ekiboozi.
Uyu muhanzi aherutse gukora iki kiganiro gikurikirwa n'abenshi, aho yakuye inkunga zirimo n'impano zitangirwa kuri TikTok yahawe n'abafana be ndetse n’abamushyigikiye, barimo n'uwitwa Maama Fiina wamuhaye angana na miliyoni 10 z’amashilingi Uganda.
Abandi bamushyigikiye barimo umunyamakuru Kasuku, Faridah Nakazibwe, Jackie O, na Amin, bose bagize uruhare mu gutuma inzozi z'uyu muhanzi ziba impamo.
Bruno K yasangije abamukurikira aya makuru ku mbuga nkoranyambaga ze, agira ati:
"Bwa nyuma na nyuma imodoka yacu iri hano. Warakoze Maama Fiina, Kasuku, Faridah Nakazibwe, Jackie O, mukuru wanjye Amin ndetse n’abandi bose babigizemo uruhare, mwarakoze gukunda itsinda rya Bruno K. Iyo Yesu avuze yego, ntawe ushobora kuvuga oya. Reka duhure ninjoro saa yine kuri TikTok mu kiganiro cyanjye Ekiboozi."
Bruno K yicaye ku modoka yaguze bivuye ku mpano yahawe kuri TikTok