Rwamagana: Bizihije ubunani mu marira nyuma y'uko umubitsi w'itsinda ryabo abatwaye arenga Miliyoni 2
Abaturage bo mu Murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana baratakira umuhisi n'umugenzi nyuma y'uko bategereje umubitsi wabikaga amafaranga bizigamye bakamubura bagataha batagabanye nkuko byari biteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2025.
Bamwe mu baturage babwiye UKWELITIMES ko basoje nabi umwaka wa 2025 ndetse batangiye undi mwaka mushya babangamiwe no kutabona umunezero nyuma yo kubura umubitsi wabo waburiwe irengero ku munsi wo kugabana amafaranga bizigamye mu itsinda ryitwa Tuzamurane, ribarizwa mu Mudugudu Nyagakombe, Akagari ka Nkungu, umurenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana.
Umwe mu baturage yagize ati "Twabikije umubitsi w'itsinda ryacyu ryitwa Tuzamurane, ariko amafaranga yacu twamubikije yarabuze ndetse nawe ntawuzi aho aherereye. Twagombaga kugabana tukarya Noheli none ubunani nabwo budusanze tugitegereje ko yaboneka akaduha amafaranga yacu ariko kugeza ubu ntawe turabona."
Undi muturage nawe yagize ati " Umubitsi w'itsinda niwe wari ufite amafaranga yacu ariko umunsi wo kuyagabana, twarazindutse mu gitondo cya kare ariko twarinze dutaha tutamubonye, twese twatashye twumiwe."
Uwo muturage yakomeje ati" Noheli twari twizeye ko itubera nziza kuko twari twarizigamye duteganyiriza Noheli n' ubunani ariko imiryango yacu yizihije iminsi mikuru tutishimye kubera kubura amafaranga twizigamye kugeza ubu turababaye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkungu, Gatete Pacifique, yemereye Ukwelitimes ko uwabikiragaga itsinda tuzamurane, yatorokanye amafaranga.
Yagize ati"Icyo kibazo twarakimenye, dufatanyije n'inzego dukorana turagikurikirana ndetse cyageze mu butabera, hari abagenzacyaha barimo kugikurikirana, amakuru dufite nuko uwabikoze yahise atoroka."
Gatete yakomeje agira ati "Ubutumwa duha abaturage, ni ukugira umuco w'ubunyangamugayo, ikindi ni ugusaba abashinzwe ubugenzuzi mu matsinda kujya bagenzura buri cyumweru .Turizeza abanyamuryango b'iryo tsinda ko turimo kubikurikirana kandi tunabizeza ko amafaranga y'abaturage azagaruzwa mu gihe cya vuba ."
Mu karere ka Rwamagana, habarizwa amatsinda menshi abarizwamo ibyiciro bitandukanye by'abaturage, ayo matsinda yashyizweho n' abaturage mu rwego rwo kuzigama bateganyiriza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Amakuru avuga ko uwo mubitsi w'iryo tsinda yabatwaye amafaranga miriyoni ebyiri z'amafaranga u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









