Billboard Latin Music Awards 2025:Bad Bunny yahawe ibihembo 11
Bad Bunny ufatwa nk'umuhanzi wakundishije isi umuziki w'abalatini, yabiherewe ibihembo 11 muri Billboard Latin Music Awards 2025 byatanzwe ku nshuro ya 25.
Ijoro ryo kuwa 23 Ukwakira 2025 ryabaye ijoro ritazibagirana mu mateka y'umuziki w'Abaratini by'umwihariko ku muhanzi Bad Bunny wahawe igihembo cy'umuhanzi w'ikinyejana cya 21.
Bad Bunny, Shakira,Karol G,Kali Uchis na Fuerza Regida nabo bari mu batahanye ibihembo mu muhango waranzwe no gutambuka ku itapi no gushimira aho umuziki w'abalatini ugeze utera imbere.
Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya 25 bibera mu nyubako yitwa James L. Knight Center iri Downtown Miami.
Ibyo bihembo byatambutse kuri Telemundo na Peacock ahagana saa mbili z'ijoro. Hari hahatanye abahanzi mu byiciro 49, mu njyana zirimo Latin Pop,tropical, Latin rhythm na regional Mexican.
Bad Bunny yari ahatanye mu byiciro 27 naho Rauw Alejandro yari mu byiciro 14 mu gihe Karol G yisanze ahatanye mu byiciro 10. Ozuna, Daddy Yankee, Kapona Beéle nibo batatamiye abitabiriye.
Laura Pausini yahawe igihembo nk'uwateje imbere umuziki w'abalatini mu myaka 30 ishize.
Ni mu gihe El Conejo Malo yahembwe nk'umuhanzi uhagaze neza mu kinyejana cya 21. Bad Bunny yatwaye ibihembo 11, Karol G atwara ibihembo 5.
Shakira nawe ari mu bararanye akanyamuze abikesha igihembo yatwaye cyo mu cyiciro kitwa 'Tour of the year' n'ikindi kitwa 'Latin Pop Artist of the Year, Solo' naho yahigitse abo bari bahatanye.
Reba hano urutonde rw'abatsinze


Kinyarwanda
English
Swahili









