
Vybz Kartel yaciye ukubiri no kwitukuza
Umuhanzi w'ibihe birebire mu njyana ya Dancehall wo muri Jamaica, Vybz Kartel, yavuze ko atazongera kwitukuza ukundi.
Vybz Kartel nyuma yo kuva muri gereza mu 2024, aho yari amaze imyaka 13 afunze, yaje kugaruka mu buzima bwo hanze ari mushya akomeza gutungura benshi.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na ' Hot 97' yavuze ko ubu yishimira kuba yirabura ndetse atazongera guhindura uruhu rwe yitukuza.
Kartel kandi yagaragaje ko anenga irondaruhu rwakorwaga mu gihe cy'ubukoloni, Abanyaburayi bakoraga berekana ko abantu b'uruhu rwera aribo beza, ibyatumye bamwe mu birabura babaho bumva ko bagomba kwitukuza.
Kuva mu myaka ya 2010 nibwo byatangiye kugaragara ko Vybz Kartel yitukuje cyane cyane binyuze mu ndirimbo ye 'Cake Soap' yasaga nk'uwubikomozaho.