Yagaburiye abakene 75000 akoresha imodoka 90: Ibyaranze Taylor Swift mu bitaramo yasaruyemo miliyali $2
Buri mushoferi yamuhaga ibihumbi $100, ariko kandi buri mujyi yataramiyemo yagaburiye abatishoboye ariko yirinze ko bitangazwa. Mu Bwongereza yagaburiye abasaga 14,000 muri rusange yagaburiye abantu 75,000.
Taylor Swift, umuhanzikazi wabashije guca agahigo ko kuza mu batunze miliyali y'amadolali y'Amerika abikesha umuziki, yagarutse ku bitaravuzwe.
Uyu mwaka turi kugana ku musozo abafana ba Taylor Swift babashije kumubona mu bitaramo yise 'Eras Tour' byageze ku migabane y'isi ukuyemo Afurika bakunze guca amazi kubera ibikorwaremezo nkene byo kuri uyu mugabane wa bene gakara.
Ubu rero, iyo yicaye agasubiza amaso inyuma ibitaramo yakoze Taylor Swift ahamya ko ari amateka yanditse bizagora undi muhanzikazi kuyageraho.
Taylor Swift yasobanuye ko mbere yo kuririmba yamaze amezi atandatu akora imyitozo(Rehearsal), noneho mu bihe by'ibitaramo yakoze ibirometero 16 buri munsi akora imyitozo ngororamubiri.
Buri mushoferi yamuhaga ibihumbi $100, ariko kandi buri mujyi yataramiyemo yagaburiye abatishoboye ariko yirinze ko bitangazwa.
Mu Bwongereza yagaburiye abasaga 14,000 muri rusange yagaburiye abantu 75,000.
Ibitaramo bya Taylor Swift byafatwaga amashusho noneho bikorwamo filimi mbarankuru. Icyo gitekerezo cyo gutunganya amashusho yakigejeje kuri Hollywood ibica amazi ahitamo kwitera inkunga ku giti cye, yashoyemo miliyoni $20.
Umusaruro w'ibyo bitaramo byinjirije Taylor Swift miliyali $2. Nyuma by'ibitaramo Taylor Swift yahaye ikipe ye miliyoni $197 yo kubashimira ko bamubaye hafi.
Taylor Swift yabwiye abo bakorana ko niyunguka menshi nabo bagombaga kubona agahimbazamusyi kenshi.
Mu bibuga yakoreyemo buri ntebe yabaga ifite igisobanuro ku buryo buri wese yifuzaga kugaruka inshuro eshanu kandi akabona itandukaniro.
Muri rusange yakoze ibitaramo 149 kandi nta kimwe cyasubitswe. Yakoresheje imodoka 90, inkweto 250,imyenda 60.


Kinyarwanda
English
Swahili









