Gatsibo: Umukecuru arakekwaho kujugunya mu bwiherero uruhinja rwabyawe n' umukobwa we
Umukecuru w' imyaka 57, utuye mu Murenge wa Kabarore, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y'uko abaturage bagaragaje ko ashobora kuba yarataye mu bwiherero uruhinja rw'amezi 7 rwabyawe n'umukobwa we.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyabikiri, Akagari ka Nyabikiri, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko umukecuru Ntahompagaze Laurence, yajugunye mu bwiherero uruhinja rwari rwabyawe n'umwana we, mu gihe amakuru uwo mukecuru we yatanze, yavugaga ko uwo mwana we yakuyemo inda, urwo uruhinja akarujugunya mu bwiherero.
Bemeza ko uyu mukecuru, ashobora kuba yarajugunye mu bwiherero uruhinja ruzima nyuma y'umukobwa we Murisa ufite imyaka 19 yari amaze kurubyara rufite amezi arindwi.
Umwe baturanyi ba Ntahompagaze yagize "Nageze hano ku cyumweru barambwira ngo Murisa yabyaye, ariko ko uwo yabyaye bamutaye mu bwiherero, mpageze nsanga mutekano arahari n'uw' isibo bahari akababwira ngo yabyaye ikintu cyaboze, ariko ntagaragaze icyo kibore kiri nta n' umuturanyi yabyeretse, byose yarabyihereranye. Icyifuzo nuko uriya Mukecuru ubutabera bugomba kumukurikirana."
Undi muturage nawe yagize ati"Inda y'amezi atandatu, turabizi ko umwana abaho, arindwi yo rwose umwana abaho, na hano harimo abagiye babyara none se yabaye ikintu gute? Icyo kintu nacyo bagomba kukerekana tukamenya ahantu kiri. Kuko amezi arindwi umwana aba afite igitsina ntabwo watubwira ngo ni ikintu! Ni umuntu. Yavugaga ngo cyari ikintu kimeze nk' umutereri ngo kinuka."
Nyuma y'uko abaturage n'ubuyobozi bagaragaje impungenge z' uko uruhinja rw'amezi 7 rwabyawe na Murisa rwajugunywe na nyina mu bwiherero, Ntahompagaze Laurence yasabwe kugaragaza ubwo bwiherero yamutayemo ndetse ubwo bwiherero burasenywa ariko umurambo w'urwo ruhinja ntiwabonekamo. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwanahise rumufata arafungwa, mu igihe iperereza rikomeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye UkWELITIMES, ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe.
Yagize ati "Amakuru twarayamenye, mu kagari ka Nyarukiri, mu Mudugudu wa Nyarukiri, umubyeyi witwa Ntahompagaze Laurence w' imyaka 57, bivugwa ko umukobwa we witwa Murisa w' imyaka 19,yakuyemo inda ajya kwa muganga, asigira inda yakuyemo nyina. Nyina atubwira ko yayijugunye mu bwiherero, niho twatabaje inzego ziza gushakamo iyo nda yavuyemo,ariko dushingiye ku makuru yaduhaye byagaragaye ko ntawurimo."
Yakomeje agira ati "Ubu turacyakomeje kumubaza kugirango atibwire aho yayishyize, kuba umwana yabyaye umwana upfuye , ntabwo bivuze kujya kujugunya mu bwiherero, yashyingurwa niba nta ruhare yaba yabigizemo."


Kinyarwanda
English
Swahili









