issa
Ngoma: Abantu babiri bapfuye bazize inzoga z'inkorano

Jan 10, 2026 - 15:52
 0

Abaturage babiri bari batuye mu Karere ka Ngoma, bapfuye bazize inzoga bikekwa ko ari zitujuje ubuziranenge banyweye mu kabari ko mu karere ka Kirehe.

Abagabo babiri bari batuye mu Murenge wa Murama mu karere ka Ngoma bapfuye bazize inzoga bakeka ko ari inzoga mu kabari k'uwitwa Nsabimana ucururizaga mu Murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe. Ni mu gihe abandi bagabo batatu bajyanwe ku bitaro bya Kibungo baravurwa.

Umwe mu banyweye izo nzoga aganira ATV, yemeje ko abazinyweye zabagizeho ingaruka ndetse bagenzi babo bagapfa.

Yagize ati "Njye navuye aha njya Humure n'abandi bagenzi banjye, tujya ku mugabo bita Nsabimana, tuhakura inzoga ntabwo nzi ngo ubwoko bwayo ngo ni ubuhe, tuyinyweye mu nda hagira ikibazo n'abandi barapfa, n'ubu ndacyafite ingaruka zabyo."

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yavuze ko uwahaye abo baturage inzoga yatorotse ariko hakomeje iperereza kugirango hamenyekane ibijyanye n'izo nzoga

Yagize ati "Hari amategeko akurikirana umuntu uba watanze ikintu gihumanya kikagira ingaruka ku bantu , ni dosiye irimo gukorwaho iperereza, hari n'abavuga ko bagiye ahantu hatandukanye ibyo byose birimo birakurikiranwa."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yemeza ko abaturage bo muri ako karere banyweye inzoga mu karere bahana imbibi babiri bagapfa anagira inama abaturage yo kunywa inzoga zifite ubuziranenge.

Yagize ati "Inzoga ntabwo nzanywerewe mu karere Ngoma ahubwo ni Akarere k'abaturanyi ka Kirehe, kubera ko hegeranye abaturage bacu baragiye banywa inzoga, hanyuma bazinyweye batangira kumererwa nabi, bakimara gutanga amakuru hari ababashije kuba ubu bameze neza ariko hari n'abitabye Imana babiri."

Meya Niyonagira yakomeje ati"Abaturage bakwiye kunywa inzoga zizewe biracyari mu iperereza kugira ngo hamenyekane uko zari zimeze, abari bafite akabari bamaze kumva ko hari uwitabye Imana kugeza n'ubu ntibaraboneka, ariko abazinyweye babashije kutubwira ko zari inzoga z'insukano babasukiraga mu icupa bakanywa, bigaragara ko atari inzoga zisanzwe ashobora kuba ari ibintu yavangavanze bidafite ubuziranenge bikagira ingaruka ku buzima bw'abaturage."

Mu bice bitandukanye mu mpera z'umwaka ushize hafunzwe inganda nyinshi zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge ariko kugeza ubu ahacururizwa inzoga mu tubari duciriritse haracyagaragara inzoga zitujuje ubuziranenge.

Jan 10, 2026 - 19:09