
U Burusiya bwongeye kugaba ibitero simusiga birimo n'ibya Drone muri Ukraine
Ubuyobozi bwa Ukraine, burashinja Uburusiya kugaba igitero simusiga by’indege zitagira abaderevu n’ibitero by’indege bihitana byibuze abantu bane, abandi benshi barakomereka.
Ni ibitero byagabwe nyuma y’umunsi umwe Perezida w’Amerika Donald Trump ashidikanya ku bushake bwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bwo guhagarika intambara.
Ibisasu byatewe byahitanye, umugabo n'umugore n’abandi babiri basangiye isano binasenya kandi amazu 21. Amashusho yagaragaye yerekanaga inzu y’amagorofa yasenyutse hamwe n’imodoka zangiritse.
Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku munsi w’ejo ubwo yari i Vatican mu muhango wo gushyingura Papa Francis, yagiranye ikiganiro na Zelenskyy cyamaze iminota 15. Nyuma yaho yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yibaza niba Perezida Putin afite ubushake bwo guhagarika intambara.