Ishusho ya Internet mu Rwanda
Abanyarwanda bagerwaho na murandasi bageze kuri 87%. Hakenewe nibura Iminara 2500 kugirango ubuso bw’igihugu bugerweho na Internet ihagije kandi yihuta.
Minisitiri y'ikoranabuhanga, itumanaho na Inovasiyo Paula Ingabire yagejeje ku mutwe w'Abadepite Ishusho ya Internet mu Rwanda aho yavuze ko kuri ubu ubuso bwa 87% bugerwaho na murandasi.
Ku wa 4 Ugushyingo 2025 mu ngoro y'inteko ishinga amategeko Minisitiri Paula Ingabire yabwiye Abadepite ko u Rwanda rufite Iminara 1781 n'insinga zica munsi y'ubutaka 'Fibre optique ' zireshya na kilometero 24.949.
Icyakora hari ikibazo cy'amafaranga akenewe asaga miliyoni $300 zo kugura Iminara 500 kugirango nibura Internet yiyongere.
Kuri ibyo rero, kugirango igihugu cyose kibone murandasi hakenewe Iminara 2500. Yerekanye ko umunara kuwubaka bisaba ibihumbi $150. Ubuso bungana na 13% ntabwo bazi ikitwa Internet kuko igera kuri 87%.
Minisitiri Paula yavuze ko mu myaka itanu hamaze kubakwa Iminara 233. Nyuma yo kumva ibisobanuro mu magambo, kuri X y'Inteko rusange umutwe w'Abadepite banditse ko banyuzwe n'ibisobanuro. Muri Gicurasi 2025 Abadepite basuye abaturage mu Gihugu hose bareba Ibibazo bijyanye na murandasi.
Basanze hari ahatagerwa na Internet ndetse n'aho igera yacitse intege. Kuri ibyo rero biyemeje gutumiza Minisitiri ubifite mu nshingano atanga ibisobanuro bityo bataha banyuzwe ariko bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba za Minisiteri y'ikoranabuhanga,itumanaho na Inovasiyo (MINICT).


Kinyarwanda
English
Swahili









