issa
Davido yahishuye ko abashinzwe umutekano bigeze kumuhigisha uruhindu kubera gukora umuziki, Diddy akomeje gushaka imivuno yo  kuzikura mu rukiko, 2Baba yeretse umukunzi we umuryango:Avugwa mu myidagaduro

Apr 27, 2025 - 15:04
 0

Inkuru nyamukuru mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no hirya no hino ku Isi.

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yavuze uburyo inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cye zakoranyeho kugira ngo zimufate nyuma y'uko yari yaravuye mu rugo akurikiye inzozi zo gukora umuziki.

Mu kiganiro Bagfuel Brigade, Davido yavuze ko ubwo nyina yari amaze gupfa mu 2003, yifungiranye mu nzu yabo ashingamo studio mu cyumba cye akirirwa akora umuziki anywa n'itabi.

Yavuze ko umunsi umwe ibyo byamurambiye cyane ko se atashakaga ko akora umuziki, ajya mu Bwongereza aho yabanaga n'inshuti ye yatunganyaga umuziki amarayo amezi atandatu.

Yunzemo ko mu rugo bamubuze bacika igikuba bakora ku nzego z'umutekano kugira ngo bamuhige, kera kabaye agarutse muri Nigeria asanga izo nzego ziramutegereje ku kibuga cy'indege, ariko hari na Papa we yaje kumwakira, ndetse amwakira neza ntiyamutonganya.

Pallaso yiyemeje kujyana mu nkiko Nobat

Umuhanzi wo muri Uganda, Pallaso yiyemeje kujyana mu mategeko uwitwa ‘Mr Nobat’ usanzwe utegura ibitaramo bitandukanye muri Uganda, aho amushinja kumusebya akamwangiriza izina.

Mu kiganiro Pallaso yagiranye n’ikinyamakuru ‘BBS’, yavuze ko uyu Mr Nobat yagiye ku mbuga nkoranyambaga amuvugaho amagambo amusebya we n’umuryango we harimo kumwita umwicanyi, ndetse abeshya abantu ko igitaramo cye cyasubitswe agira ngo abantu batazakizamo.

Pallaso yavuze ko yasabye Mr Nobat ko yajya kuvuguruza ibyo yavuze ariko anangira umutima, niko gufata icyemezo cyo kwiyambaza umunyamategeko we, kuri ubu bakaba bari mu nzira zo gutanga ikirego mu rukiko.

Muri Namibia kwiga Kaminuza byagizwe idiho

Perezida mushya wa Namibia Madamu Netumbo Nandi-Ndaitwah yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y'Igihugu cye ko guhera mu 2026 kwiga Kaminuza bizaba ari ubuntu.

Ati:"Nejejwe no gutangaza ko umwaka utaha w'amashuri 2026, muri Kaminuza kwiga Leta ariyo izajya yishyura ibintu byose 100%."

Perezida yatangaje ko uyu mwanzuro ugamije gufasha kugabanya ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko muri iki gihugu, cyane ko abarenga miliyoni 2.1 ari urubyiruko ruri munsi  y'imyaka 35.

Diddy akomeje gushaka imivuno yo  kuzikura mu rukiko

Umuraperi P.Diddy ufunzwe ashinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, akomeje kuvumbura uburyo aziregura imbere y'urukiko.

Marc Agnifilo umunyamategeko wa Diddy yatangarije Telegraph ko umukiriya we mu rukiko azisobanura avuga ko ibirori by’imibonano mpuzabitsina yakoraga bizwi nka “Freak Off” yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha bityo ko yumvaga ari ibintu bisanzwe.

Agnifilo avuga ko ibyo Diddy yakoraga muri biriya birori ari ibintu bisanzwe mu mico y’abitwa ‘swingers’, ijambo rikoreshwa cyane n’abantu bakora imibonano mpuzabitsina bari mu matsinda.

Yongeyeho ko n’ubwo Diddy yatekerezaga ko imyitwarire ye isanzwe, abandi bashobora kuba barayifashe ukundi, gusa agashimangira ko umukiriya we azahakana ibyo ashinjwa byose.

Urubanza rwa Diddy ruteganyijwe gutangira ku wa 5 Gicurasi 2025, mu gihe kandi umucamanza yemeye ko mu rubanza rwe hazerekanwa amashusho amugaragaza akubita uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura muri Hoteli InterContinental iherereye i Los Angeles mu 2016.

Davido na Wizkid barimo kuvugirizwa induru

Abakunzi b'umuziki bakomeje kwifatira ku gahanga abahanzi b'ibyamamare muri Nigeria Wizkid na Davido bemeza ko basigaye bakora umuziki utaryoshye.

By'umwihariko umukinnyi wa filime muri Nigeria Tolani Baj, ikibazo yakigize icye, dore ko ari nawe watangije impaka zose yifata amashusho akavuga ko umuziki wabo rwose utagishamaje.

Avuga ko ari ikimwaro kuba abahanzi nk'abo barakoze imiziki myiza ariko ubu bakaba basigaye bakora ibintu bidafite umurongo, ikibabaje bakaba badashaka no kubihagarika kugira ngo baharire abakiri bato.

Kuri Tolani Baj yumva ko bagakwiye gushora imari mu muziki bafatiye urugero kuri Don Jazzy na Olamide, naho ubundi ngo bari kwisuzuguza kandi barahoze bubashywe.

2Baba yeretse umukunzi we umuryango

Ku nshuro ya mbere umuhanzi 2Baba yajyanye mu muryango we umukunzi we mushya Natasha Osawuru nyuma y'uko muri Mutarama 2025 yemeje ko bakundana.

Mu mashusho uyu muhanzi yafashe ari kumwe n'umuryango we, nyina Rose Idibia yari yishimiye kubona umukazana we mushya nyuma yo kumushinja ko yamujyaniye umuhungu mu migenzo gakondo atabizi.  

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo 2Baba yatandukanye n'umugore we Annie Idibia ndetse ahita yemeza ko ari mu rukundo na Natasha usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Nigeria aho ahagarariye Leta ya Edo.

Apr 27, 2025 - 15:19