FIFA iri mu mashimwe akomeye nyuma yo kujyana igikombe cy’isi muri Amerika, Mexico na Canada
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, iri mu mashimwe akomeye nyuma y’uko igikombe cy’isi kizabera muri Amerika, Mexico na Canada.
Mu gihe benshi bategereje kureba uko igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba kimeze, abantu ni benshi bakomeje kwifuza kugura amatike yo kuzareba imikino itandukanye y’iki gikombe.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatangaje ko ari bwo bwa mbere FIFA irimo kwakira abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bifuza kugura amatike yo kuzareba iyi mikino y’igikombe cy’isi.
Yagize ati “ Dufite amatike ari hagati ya miliyoni 6 na 7 ari kugurishwa, kandi mu minsi 15 twakiriye abashaka amatike bangana na miliyoni 150. Mu mateka y’Igikombe cy’Isi amaze hafi imyaka 100, FIFA imaze kugurisha amatike angana na miliyoni 44 gusa. Rero, mu byumweru bibiri gusa ubwo twaba twujuje Igikombe cy’Isi cy’imyaka 300. Ibaze ibyo bintu, biratangaje cyane.”
Ibi uyu muyobozi abitangaje nyuma yaho mu minsi ishize itangazamakuru ryanengaga igiciro cyo kwinjira muri iyi mikino bavuga ko gihanitse cyane. Umukino wa macye muri iki gikombe cy'isi bizaba ari ibihumbi 100 by'amadorari ubwo ni asanga Milliyoni 145 z'amanyarwanda.
Kugeza ubu amakipe yafi ya 98% azakina igikombe cy’isi yamaze kumenyekana, benshi bakomeje kwitegura kuzaba bari muri Leta zunze ubumwe z’amerika, Mexico na Canada bitabiriye iki gikombe cy’Isi cyizaba gitanduanye cyane.
Iki gikombe cy’Isi biteganyijwe ko kizatangira tariki 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026. Amakipe 48 niyo azaba yateraniye muri ibi bihugu bitatu, umukino wa mbere uzafungura igikombe cy’Isi uzahuza ikipe y’igihugu ya Mexico na Afurika y’Epfo, uzatangira saa tatu z’ijoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









