issa
ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO: The Ben, Kizz Daniel na Ayra Starr banyeganyeje inkuta za BK Arena, i Kampala berekanye imideli biraditanda, Dua Lipa yahawe ubwenegihugu bwa gatatu

Aug 4, 2025 - 10:24
 0

Icyumweru dusoje ari nacyo cyatangiraga ukwezi kwa Kanama 2025, mu mpera zacyo habaye byinshi mu myidagaduro by'umwihariko i Kigali hasorezwaga iserukiramuco rya Giants of Africa 2025.

Giants of Africa Festival 2025 yasojwe abantu bari mu bicu 

Iserukiramuco rya Giants of Africa ryaberaga i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025, ibirori byo kurisoza byasize abari muri BK Arena bari mu bicu nyuma yo gususurutswa n'abarimo Ayra Starr, The Ben, Kizz Daniel na Timaya.

Muri ibi birori bisoza Giants of Africa Festival 2025, abahanzi bose bageze ku rubyiniro bakoze ibishoboka byose ngo bashimishe abitabiriye ndetse biranabahira uretse Timaya wamaze gusa n'uwibagirana mu bakunzi b'umuziki.

The Ben wabanje ku rubyiniro yongeye kwerekana ko ari umuhanzi ukomeye binyuze mu ndirimbo yaririmbye nka 'Habibi', 'Ndi uw'i Kigali', 'Best Friend' yakoranye na Bwiza n'izindi, ndetse ibi yabifatanyaga no gucuranga Piano na Gitari. Uyu muhanzi kandi yafashijwe ku rubyiniro n'abarimo Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, wari umubyinnyi we.

The Ben ku rubyiniro yafashijwe na Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace na MC Tino 

Timaya utarahiriwe n'urubyiruko, yasize inkuru i Kigali nyuma yo kuvuga ko yumva yakwibera muri uyu mujyi ndetse ko yifuza kuzashaka Umunyarwandakazi.

Kizz Daniel wataramiraga i Kigali ku nshuro ya gatatu, ntiyapfujije ubusa amahirwe yari agize yo kugera muri BK Arena yari yateraniyemo abantu benshi. Binyuze mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka 'Mama', 'Woju', 'Cough' yakoranye na Tekno, 'Lie', n'izindi, uyu muhanzi yongeye kwisubiza ikuzo i Kigali nyuma y'ibitaramo yahakoreye mu 2016 muri Serena Hotel no 2022 kuri Canal Olympia, byombi bitagenze neza.

Kizz Daniel yongeye kwisubiza ikuzo i Kigali 

Umuhanzikazi Ayra Starr wari utaramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, na we yagerageje gushimisha abari muri BK Arena guhera ku myambarire ye yihariye, yinjiranye ku rubyiniro ndetse n'indirimbo ze zakunzwe yaririmbye nka 'Bloody Samaritan', 'Rush', 'Hot Body' 'Sability', n'izindi.

Ayra Starr yaserutse mu myambaro yavugishije benshi 

Ibitaramo bya Iwacu Muzika byakomereje i Huye

Ibi bitaramo bizenguraka intara enye z'igihugu, kuri uyu wa Gatandatu abatuye mu Karere ka Huye nibo bari batahiwe. Abahanzi nka Juno Kizigenza yongeye gukora agashya agera ku rubyiniro yambaye imyambaro iri mu ishusho y'ikirura nk'uko akunze no kwiyitirira iyi nyamaswa.

Juno Kizigenza yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro iri mu ishusho y'ikirura 

Kivumbi King utari waragaragaye mu Karere ka Ngoma, yari yagarutse muri ibi bitaramo, naho Bulldogg ahabwa impano y'amafoto ye ubwo yataramiraga i Nyanza mu 2011.

Dukomereze mu nkuru zarenze impera z'icyumweru hanze y'u Rwanda. 

Ibyamamare bitandukanye muri Uganda byahuriye mu birori byo kumurika imideli 

Kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Kampala habereye ibirori byo kwerekana imideli. Ni ibirori byiswe 'Kampala Style Brunch' byaberaga muri Noni Vie Club & Lounge, ahateraniye ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru nka Lilian Mbabazi, Evelyn Mic, Miss Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde, umuhanzi Bebe Cool, Sheila Gashumba, n'abandi.

Abryanz utegura ibirori bya Kampala Style Brunch 

Ibi birori byari biyobowe n'umunyamideli mpuzamahanga wo muri iki gihugu, Abryanz akaba ari na we usanzwe ubitegura.

Dua Lipa yahawe ubwenegihugu bwa bwa Gatatu 

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza, Dua Lipa, yagaragaje ko yishimiye guhabwa ubwenegihugu bwa Kosovo nk'igihugu ababyeyi be bakomokamo. 

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'New Rules' wari usanzwe afite ubwenegihugu bw'u Bwongereza nk'igihugu yavukiyemo na Albania ahakomoka umwe mu babyeyi be, kuri ubu yahawe n'ubwa Kosovo naho hakomoka umubyeyi we.

Dua Lipa yahawe ubwenegihugu bwa Kosovo nyuma y'ubwa Albania n'u Bwongereza 

Ubwenegihugu bwa Kosovo, Dua Lipa yabuhawe na Perezida w'iki gihugu Vjosa Osmani. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO: The Ben, Kizz Daniel na Ayra Starr banyeganyeje inkuta za BK Arena, i Kampala berekanye imideli biraditanda, Dua Lipa yahawe ubwenegihugu bwa gatatu

Aug 4, 2025 - 10:24
Aug 4, 2025 - 10:28