Museveni yatorewe kuyobora EAC
Mu nteko rusange y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba hemejwe ko Museveni asimbura William Ruto ku buyobozi bwa EAC mu gihe Stephen Patrick Mbundi nawe yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'uwo muryango mu gihe cy' imyaka 5.
Umunya Tanzania, Stephen Patrick Mbundi yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Uyu munyapolitike wakoze imirimo itandukanye muri Repubulika ya Tanzania yatorewe mu Nteko rusange y'uwo muryango yabereye muri Tanzania ku cyicaro cya East African community giherereye Arusha.
Stephen Patrick Mbundi yasimbuye Umunya Kenya Veronica Nduva, wari uri kuri uwo mwanya. Umwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa East African Community, wagombaga guhabwa Umunya Sudan y'Epfo ariko ntiyawuhawe kubera ko iki Gihugu kidatanga imisanzu itangwa n'ibindi bihugu biri mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Mu zindi mpinduka zabaye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagizwe umuyobozi w'Akanama k'abakuru ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba asimbuye perezida wa Kenya William Ruto.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo Nteko rusange, harimo uwo gushyiraho uburyo bushya gutanga umusanzu w'ibihugu no gusonera 50% by'umwenda bimwe mu bihigu bibereyemo EAC, ariko 50% isigaye ikishyurwa mu myaka 2. U Rwanda ruhagarariwemo na Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva Justin uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Gufata ibyemezo muri uyu Muryango bemeje ko bitazongera gusaba gutorwa n'ibihugu byose ahubwo ibyemezo byemejwe ku kigero cya 65% by'abitabiriye bizajya bishyira mu bikorwa. Iyo nama yanagarutse ku bijyanye no kubaka ubukungu burambye mu muryango wa East African community, mu gihe hamaze iminsi havugwa ibibazo byo kubura ubushobozi bwo kwishyura imishaharia y'abakozi b'uwo muryango.


Kinyarwanda
English
Swahili









