issa
Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Ombarenga na Yunusu witabye Imana

Mar 18, 2025 - 08:40
 0

Bukuru Salum umubyeyi wa Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu, witabye Imana araherekezwa uyu munsi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Werurwe 2025, Papa wa Ombarenga Fitina ukinira Rayon Sports na Nshimirimana Yunusu ikinira ikipe ya APR FC, yitabye Imana.

Uyu mubyeyi wabyaye abana bakunda ndetse banakina umupira w’Amaguru, yitabye Imana mu gihe abakinnyi babiri barimo Ombarenga Fitina na Nshimirimana Yunusu, bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Bukuru Salum abyara kandi Sibomana Abuba wakinnye umupira igihe kinini hano mu Rwanda ndetse ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Gorilla FC.

Gahunda yo guherekeza uyu mubyeyi iraba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.

Iyi Gahunda iratangira saa ine z’amanwa, habanza gusezera uyu mubyeyi mu rugo iwe La Banane.

Saa sita z’amanwa, uyu mubyeyi araza gusengerwa ku musigiti wo kwa Kadafi Nyamirambo.

Ku isaha ya saa saba z’amanwa, nibwo araza gushyingurwa ku irimbi rya Nyamirambo .

Nyuma yo gushyingura haraba gukaraba ku isaha ya saa munani. Iki gikorwa kirabera kwa Nyirinkwaya Nyamirambo.

Izi gahunda zose zirarangira hakomeze ikiriyo kirabera mu rugo rwa Bukuru Salum, La Banane.

    Ombarenga Fitina ukinira Rayon Sports 

      Nshimirimana Yunusu ukinira APR FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Ombarenga na Yunusu witabye Imana

Mar 18, 2025 - 08:40
Mar 18, 2025 - 08:39