Perezida wa Senegal yahaye abakinnyi ubutaka n’amafaranga
Perezida wa Senegala, Bassirou Diomaye Faye, yahaye abakinnyi ba Senegal ubutuka n’amafaranga nyuma yo gutwara igikombe cy’Afurika bahigitse Marocco ku mukino wa nyuma.
Ku cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, nibwo mu gihugu cya Marocco habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika hagati y’ikipe y’igihugu ya Senegal na Marocco urangira Senegal yegukanye igikombe.
Ni umukino utari woroshye wakinwe iminota irenga 130, nyuma y’imvururu zikomeye zabaye muri uyu mukino aho umukino wahageze iminota 15 nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Senegal yanze gukomeza umukino kubera penalite yari ihawe Marocco.
Nyuma y’uyu mukino ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinzemo Marocco igitego 1-0, perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yakiriye abakinnyi muri Senegal nyuma yo kuva muri Marocco ndetse agira n’ibyo abemerere birimo amafaranga n’ubutaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, nibwo habyutse amakuru yemeza ko perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yamenyesheje abagize uruhare bose kugira ngo ikipe y’igihugu yegukane igikombe, barahabwa amafaranga ndetse n’ubutaka mu buryo bw’ishimwe.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu ya Senegal, bazahabwa ibihumbi 115 by’Amayero n’ubutaka bungana na metero kare 1500, abagize ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru bazahabwa ibihumbi 75 n’ubutaka bureshya na metero kare ingana na 1000, naho abakozi bo muri minisiteri bazagabana ibihumbi 465 by’Amayero ndetse bahabwe n’ubutaka.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yagize umukinnyi ukomeye mu mateka y’umugabane w’Afurika, Sadio Mane wahesheje iyi kipe ye y’igihugu ibikombe bibiri ari nabyo ifite ariko akaba yaranabigizemo uruhare rukomeye kuko yabaga umukinnyi w’irushanwa.
Sadio Mane asuhuzanya na Perezida wa Senegal nyuma yo kwegukana igikombe



Kinyarwanda
English
Swahili









