issa
Uganda: Umupolisi n’umusirikare ba UPDF bakatiwe imyaka 64 kubera kwambura umucuruzi

Jan 8, 2026 - 10:56
 0

Urukiko rukuru rwa Uganda ruherereye i Kampala rwakatiye umusirikare w’Ingabo za Uganda hamwe n’umupolisi igifungo cy’imyaka 64 yose, nyuma yo kubahamywa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi witwa Goddie Anobushoborozi ukomoka mu karere ka Rukungiri.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, i Kampala muri Uganda habereye isomwa ry’urubanza ruregwamo umupolisi n’umusirikare baregwa kugirira nabi umuturage witwa Goddie Anobushoborozi warashwe nyuma yo kwakwa ruswa, gutwarirwa umugore no kwamburwa utwe.

Umupolisi witwa Corporal Lawrence Muheki, yemejwe n’Urukiko Rukuru rwa Kampala ko ari we wagize uruhare runini mu gutegura ubwo bwicanyi bwatumye uwo mugabo abura ubuzima, bituma akatirwa igifungo cy’imyaka 37.

Ni mu gihe mugenzi we Kapiteni Moses Akiba, wari umusirikare mu ngabo za Uganda, yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa igitero cyarashwe kuri uwo nyakwigendera nyuma yo gutwarirwa umugore, kwakwa ruswa no kwamburwa utwe, bituma na we akatirwa igifungo cy’imyaka 27.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda birimo AP News bikomeje kubitangaza, ni uko mu gutangira ibihano Umucamanza Alex Mackay Ajiji, wari uyoboye urwo rubanza, yavuze ko ibihano abo bombi bahawe bigaragaza uko buri wese yagize uruhare mu cyaha cyakozwe.

Uretse abo kandi, Urukiko Rukuru rwa Kampala muri Uganda rwakatiye abandi bantu batanu bivugwa ko bafatanyije n'uwo mu Polisi ndetse n'uwo musirikare kwambura uwo mugabo utwe, barimo Frank Mugisha wakatiwe imyaka 18, Rashid Kashaija imyaka 30, Hillary Ahumuza imyaka 35, Abed Mwesiga imyaka 27 ndetse na Rodney Rwakimari wakatiwe imyaka 27 y’igifungo.

AP News ivuga ko ibi bibaye mu gihe bamwe mu bagize inzego z’umutekano muri icyo gihugu cya Uganda bakomeje kugaragara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakubita, bakomeretsa ndetse bakanambura abagaragaza ko bari inyuma y’umukandida utari Museveni.

Jan 8, 2026 - 12:54