issa
NASA yemeje ko ubuzima bushoboka ku mubumbe wa Mars

Sep 11, 2025 - 12:24
 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’indege zitagira abapilote, n’ubumenyi bw’ikirere, NASA, cyatangaje ko ibimenyetso by’ibuye byagaragaye ku mubumbe wa Mars byari bimaze iminsi bikorwaho ubushakashatsi ko byatanze ibimenyetso byemeza neza ko kuba kuri uwo mubumbe wegereye isi bishoboka.

Ni Raporo y’ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’iki kigo ku wa 10 Nzeri 2025, ikaba ivuga ko muri ubwo bushakashatsi bwari bumaze igihe kitari gito bukorwa ko bwagaragaje bimwe mu bimenyetso byemeza neza ko kuba ku mubumbe wa Mars bishoboka mu kimenyetso cya “biosignature” cyabonetse kikaba gisobanuye ko ubuzima kuri uwo mubumbe wegereye isi bushoboka.

Ibyo bisigazwa by'urutare rw’amabuye rwabonetse ndetse rukaba ari narwo rwifashishijwe muri ubwo bushakashatsi bwari bumaze igihe kitari gito bukorwa rwahawe izina rya 'Cheyava Falls' rukaba rwarafashwe amashusho n’indege zitagira abapilote z’iki kigo muri Nyakanga 2024.

Aho hakaba ari mu gace kitwa Jezero Crater Mars aho ngo kera mu myaka ibihumbi ishize mbere ya Yezu byemejwe ko hacaga umugezi munini w’amazi ndetse ko ubu nyuma y’ubu bushakashatsi bwakozwe ahahantu byemejwe ko hafatwa nk’ahari amahirwe menshi yuko kuhaba bishoboka.

Abashakashatsi batandukanye bavuze ko mu bushakashatsi bakoze kuri urwo rutare barubonye mo ibara ry’umukara rimeze nk’utu domo duto duto dusa nibara ry’inyamaswa y’ingwe 'leopard short spots'.

Ibi ngo bikaba bikekwa ko bishobora kuba byaratewe n’imyitwarire yaza mikorobe zikunze no kugaragara ku isi binyuze mu binyabutabire bya karuboni na fosifore ndetse ko kuba ngo bibasha kuboneka kuri uwo mubumbe wa Mars ndetse bikaba binaboneka ku isi, bihamya neza ko ubuzima kuri uwo mubumbe bushoboka.

Nicky Fox, umwe mu bayobozi bakuru muri NASA, yavuze ko ibi ari bimwe mu bimenyetso simusiga bya hafi kugeza ubu byemeza neza ko ku mubumbe wa Mars ubuzima bushoboka ndetse ko bikekwa ko hashobora kuba harigeze guturwa n’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ibi bimenyetso byose twabonye mu bushakashatsi twari tumaze iminsi itari mike dukora ni byo bitugaragariza neza ko uyu mubumbe wa Mars waba warigeze gucumbikira ibinyabuzima bityo bikaduhamiriza ko ubuzima bwaho bushoboka.

Kubera ko muri urwo rutare twabonye mo urutare, ibumba, umusenyi, karuboni, fosifore n’ibicanga bya mazi. Ibi byose bikaba bimwe mu bikenerwa kugira ngo ubuzima bukunde".

Naho Joel Hurowitz, umushakashatsi muri Kaminuza ya Stony Brook muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yavuze ko ku Isi iyo babonye ibimenyetso nk’ibyo ku rutare, akenshi ngo biba byatewe n’uko hari udukoko duto tuba twariye za mikorobi z’urutare bigatuma hasigara ibyo bibara bityo ko nta tandukaniro rinini riri ku isi n’uwo mubumbe wa Mars uwegereye mu isanzure.

Icyakora kugeza ubu NASA ivuga ko ibyo bimenyetso byose nubwo bigaragara bitaremezwa neza nk’ibimenyetso by’ubuzima 100%, ahubwo ko ikomeje ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza inkomoko yabyo ndetse hanamenyekane neza niba koko abantu batura kuri uwo mubumbe wa Mars bikemera.

Si ubwa mbere havuzwe ko kumubumbe wa Mars hashobora kuba hari ubuzima cyangwa se higeze guturwa n’ibinyabuzima. Kuko mu 1984, mu butayu bwa Antarctica habonetse urutare bivugwa ko rwaturutse ku mubumbe wa Mars rukaba rwaragaragaye nk’aho ari ibisigazwa by’urutare rugari rwangijwe n’ibinyabuzima nubwo bitigeze byemezwa neza.

Sep 11, 2025 - 12:54