issa
Perezida Kagame yageze i Cairo mu ruzinduko rw’akazi

Sep 23, 2025 - 11:54
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ku butumire bwa mugenzi we, Perezida Abdel Fattah Al-Sisi.

Akigera ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe n’umukuru w’igihugu cya Misiri, Perezida Al-Sisi, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu. Nyuma yo kwakirwa, Perezida Kagame yerekeje ku ngoro y’umukuru w’igihugu ya Al-Ittihadiya, aho yakiriwe ku mugaragaro mu muhango w’icyubahiro.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri batangiye ibiganiro byihariye (tête-à-tête), bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’ibiganiro byabo bwite, aba bayobozi bombi biteganyijwe ko bahura n’abagize intumwa zabo bagafatanya mu biganiro bigari byitezweho kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, umutekano, n’ubutwererane muri dipolomasi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye ikimenyetso cy’umubano ukomeje gukomera hagati y’u Rwanda na Misiri, ibihugu byombi bikaba bisangiye intego yo guteza imbere ubufatanye bw’akarere no kubaka iterambere rirambye.

Sep 23, 2025 - 12:53