Perezida Kagame yashimye uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Umwami w’Igihugu cya Qatar, Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse no ku biganiro by’ingirakamaro bagiranye bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Abinyujije mu butumwa yashyize kuri X ye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira cyane ubufatanye bukomeza gukomera hagati yarwo na Qatar, ndetse n’ubucuti bwe bwihariye na Sheikh Tamim bunagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mubano.
Perezida Kagame yagize ati “Nshimiye umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye, Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda no ku biganiro by’ingirakamaro twagiranye. U Rwanda rwubaha kandi ruha agaciro ubufatanye bukomeye dufitanye n’Igihugu cya Qatar ndetse n’ubucuti bwacu bwihariye bukomeje kuyobora imikoranire yacu.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutegereje kongera kubakira kuri gahunda n’intambwe byagezweho muri uru ruzinduko, ndetse no gukomeza guteza imbere iby’ingenzi bihuriweho n’ibi bihugu byombi mu nyungu z’abaturage n’iterambere ry’igihe kirekire.
Uruzinduko rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ruje rukurikira indi mishinga minini y’ubufatanye imaze igihe iri hagati y’u Rwanda na Qatar, irimo ishoramari mu bwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’umutekano.
Ibi bigaragaza ishyaka ry’ibihugu byombi ryo gukomeza gushimangira umubano n’imikoranire ihamye igamije iterambere rirambye mu karere no ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









