issa
Abanyarwanda baba mu Buhinde bizihije Umunsi w’Intwari

Feb 9, 2026 - 10:36
 0

Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, Bangladesh, Sri Lanka, Nepal na Maldives ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32.

Uyu muhango wabaye tariki ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2026, itariki yatoranyijwe nyuma y’ibiganiro Ambasade yagiranye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda ku munsi wari gushobokera abantu benshi kugira ngo babashe kwitabira iyo gahunda kuko abenshi mu Banyarwanda bari muri ibyo bihugu bajyanywe no kwiga.

Ni umunsi wizihijwe hakoreshejwe iyakure ku batuye kure ya New Delhi, ariko hakaba n’abandi bagiye kwizihiza uwo munsi bari mu cyumba cy’inama cya Ambasade.

Abanyeshuri biga mu bice biri kure mu Buhinde, muri Sri Lanka no muri Bangladesh bitabiriye uwo munsi bakoresheje ikoranabuhanga ryateguwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Muri uyu muhango Ambasaderi Jacqueline Mukangira, yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ku mateka y’ubutwari n’indangagaciro mu Rwanda anavuga ku mateka y’ishyirwaho ry’Umunsi w’Intwari.

Yakanguriye urubyiruko gusigasira indangagaciro z’ubutwari no kurinda ibyagezweho n’Intwari z’u Rwanda na Leta yarwo.

Ambasaderi Mukangira yanavuze kuri gahunda zinyuranye za Leta y’u Rwanda zigamije kwimakaza ubumwe n’imibanire myiza mu Banyarwanda kandi zikanagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yashimye inzira z’ibisubizo zituruka mu muco nyarwanda, ashimangira ko izo nzira zituma Abanyarwanda biyumva mu Iterambere ry’Igihugu cyabo kandi bakumva ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.

Yibukije ko urubyiruko rufite ibimenyetso bishingiye ku kuri byo kunyomoza abo babeshya kandi bashingira ibinyoma byabo ku makuru y’amahimbano.

Ambasaderi Mukangira kandi yagarutse ku karengane gakabije abakoloni bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda, anagaragaza ko Repubulika zakurikiye ubukoloni na zo zakomeje politiki ishingiye ku moko n’ivangura kugeza ubwo Umuryango FPR Inkotanyi ubohoreye u Rwanda mu 1994.

Nyuma mu gihe cy’ibiganiro n’abitabiriye uwo munsi, yabashishikarije kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Yabasabye kuzatanga inkunga yabo y’amafaranga, uko yaba ingana kose, muri gahunda yo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, abizeza ko bazagezwaho vuba uburyo icyo gikorwa kizakorwa.

Kwizihiza uwo munsi kandi byaranzwe no gutanga ibitekerezo byakozwe n’abawitabiriye bari mu Buhinde no muri Sri Lanka.