
Igihango twebwe dufitanye n’urubyiruko ni uko nta muntu uzasuzugura ubuyobozi bwacu-Minisitiri w’Urubyiruko
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yijeje ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange ko urubyiruko rw’u Rwanda rutazatatira igihango rugirana n’ubuyobozi umunsi ku munsi.
Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, mu Intare Arena i Rusororo.
Ati "Igihango twebwe dufitanye n’urubyiruko ni uko nta muntu uzasuzugura ubuyobozi bwacu, uzasuzugura Perezida wa Repubulika wacu, uzasuzugura Inkotanyi twebwe duhari.”
Minisitiri kandi yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi ruyobowe neza, rufite ubuyobozi bwiza bushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, bityo nta we ukwiye kubeshya Abanyarwanda ko hari ababayeho nabi.
Ati “Imyaka 31 tumaze turiho, tujya mu mashuri, twarabonye ubuzima […] uyu munsi urebye abantu uko tubayeho, icyizere tugirirwa mu nzego nta muntu wakabaye avugira ku mbuga nkoranyambaga, atubeshya ko afite umuti, atubwira ko hari ikindi gishya yazana.”