issa
Davido yahombye akayabo k’asaga miliyoni 70 Frw

Jan 15, 2026 - 12:21
 0

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhomba amafaranga menshi cyane, arenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gutega ku mukino wa 1/2 cya AFCON wahuje Nigeria na Morocco, umukino warangiye nabi ku ikipe ye yizeraga cyane, Super Eagles.

Umukino wabaye ku wa 13 Mutarama 2026 wagoye cyane impande zombi, iminota 90 irangira nta gitego kiratsindwa. Byatumye hifashishwa penariti, aho Morocco yitwaye neza itsinda Nigeria ibitego 4–2, bityo ikomeza mu mukino wa nyuma mu gihe Super Eagles zasubiraga mu rugo zimyiza imoso.

Mu buryo butunguranye, Davido yari yashyize amahirwe menshi ku ntsinzi ya Nigeria, ashyiramo akayabo k’amafaranga, yiringira ko ikipe ye izatsinda. Icyakora iyo Nigeria itsinda, byari kumwinjiriza amafaranga arenga kure ayo yashoye, kuko yari kubona inyungu irenga miliyoni 400 Frw.

Si ubwa mbere uyu muhanzi ateze amafaranga ku makipe ari butsinde. Mu minsi yashize, yari yatsindiye amafaranga menshi ku wundi mukino wa Nigeria ubwo yahabwagamo inyungu ingana na hafi miliyoni 150 Frw, ibintu byatumye abantu benshi bamufata nk’ukunda gutega ku mikino y'umupira w'amaguru. Icyakora iyi nshuro amahirwe ntiyamuhiriye.

Iki gihombo kirerekana uko gutega ku mikino ya siporo bihinduka buri kanya, ndetse ko n’abahanzi bakomeye bafite ubutunzi bwinshi bashobora guhura n’ingaruka zikomeye iyo amahirwe atabasekeye. 

Jan 15, 2026 - 12:23