Ukraine itewe ishema n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside
Igihugu cya Ukraine cyifatanyije n’u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu guha icyubahiro inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe.
Ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, wabinyujije kuri X ye avuga ko igihugu cyabo cyifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka.
Yavuze ko Ukraine ishima intambwe ubu u Rwanda rumaze gutera mu myaka 32 ishize nyuma ya Jenoside, zirimo kongera kubaka inzego z’igihugu, kugarura umutekano ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Mu butumwa bwa Minisitiri Sybiha yagaragaje ko urugendo rwo kwiyubaka kw'u Rwanda rugaragaza inzira ikomeye rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko kubera kugira ubuyobozi bwiza amahanga ubu atewe ishema n’iterambere n’ubumwe buzira amacakubiri ruriho.
Muri ubu butumwa kandi, Ukraine yasabye imiryango mpuzamahanga gukomeza gufatanya mu gukumira Jenoside n’andi mahano ashobora kwibasira inyokomuntu, inasaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurwanya imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ishishikariza ibikorwa by’urugomo hagamijwe kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko kwibuka bitagomba kugarukira ku gusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo gufata ingamba zigamije kubaka Isi irangwa n’amahoro, ubutabera no kubaha ubuzima bwa muntu.

Kinyarwanda
English
Swahili









