Hakenewe Miliyari 8.2 Frw yo gusana ubwato Perezida Kagame yemereye abatuye ku Nkombo
Abadepite bagaragaje impungenge ku idindira ry’umushinga w’ubwato bwa Nkombo (Nkombo Boat II), bwagombaga kujya bukora ingendo hagati ya Rusizi na Rubavu butwaye abagenzi, nyuma y’uko bigaragaye ko hakenewe asaga Miliyari 8.2 Frw kugira ngo busanwe kandi burangire.
Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gashyantare 2026, ubwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026 mu Turere no mu Mujyi wa Kigali.
Depite Odette Uwamariya, uyobora iyi Komisiyo, yasobanuye ko uyu mushinga wadindiye bitewe n’uko wahinduriwe inyigo, ubwato bwari bwateganyijwe gutwara abantu 150 bukongerwa ubushobozi bugera ku 295.
Yagize ati “Ibi byatumye ingengo y’imari izamuka iva ku madolari ya Amerika miliyoni 2,633,360 yari ateganyijwe mu 2019, igera kuri miliyoni 5,662,745.”
Iyo mibare ihinduwe mu mafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hakenewe asaga miliyari 8.25 Frw kugira ngo ubwato burangire.
Depite Uwamariya yavuze ko ari umushinga mugari ukeneye gushakirwa ingengo y’imari ihagije kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.
Ubu bwato ni ubwa kabiri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo, nyuma y’uko ubwato bari barahawe mbere bwagize ibibazo bugahagarikwa.
Umushinga ushyirwa mu bikorwa na RTDA, imirimo ikorerwa mu ruganda rwa Afrinest Engineering Ltd ruherereye mu Karere ka Karongi. Ubu bwato bufite akamaro kanini mu koroshya ingendo z’abaturage b’Ikirwa cya Nkombo n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Raporo igaragaza ko muri Werurwe 2025 hakozwe inyigo nshya, igice cyari kigenewe gutwara imodoka gihindurwa ikigenewe kongera umubare w’abagenzi, hagamijwe kunoza serivisi no gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ubushobozi bwo gutwara abantu.
Komisiyo yanagaragaje indi mishinga idindira, irimo iyo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside, umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Karere ka Rusizi wahagaze ugeze kuri 37% kubera rwiyemezamirimo utubahirije amasezerano, ndetse n’umushinga w’ikiraro gihuza Ngoma na Kirehe.


Kinyarwanda
English
Swahili









