issa
Umurwanyi wa Wazalendo yicishijwe inkoni nyuma yo kurasa umubyeyi we

Jun 10, 2025 - 12:37
 0

Abaturage bo mu gace ka Lukumbi muri teritwari ya Rutshuru bicishije inkoni umurwanyi w’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kurasa papa we.

Wazalendo igizwe n’imitwe yitwaje intwaro myinshi, yiyemeje gufasha ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abenshi bari mu mutwe wa Wazalendo bakorera mu bice bavukamo, gusa hari abandi baba bashaka kwagurira ibirindiro ahari ubutunzi nk’amabuye y’agaciro n’amashyamba yo guhigamo inyamaswa.

Abaturage basobanuye ko mbere y’uko uyu murwanyi arasa Se, akamwica, yari yasinze cyane kandi yari afite imbunda.

Iyi myitwarire yabarakaje, bafata inkoni, baramukubita kugeza na we apfuye. Imirambo yabo bombi yashyinguwe ku mugoroba wa tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru Actualite.

Sosiyete sivile ikorera muri Rutshuru yagaragaje ko gutunga intwaro kw’abantu batahawe imyitozo nka Wazalendo kuzakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ibona ko Leta ya RDC, binyuze muri gahunda yihariye yo gusenya imitwe yitwaje intwaro, ikwiye kwambura intwaro abasivili.

Jun 10, 2025 - 15:15