issa
Ray G yakoze ku mutima Abanya-Uganda nyuma yo gushyigikira Omega 256

Aug 9, 2025 - 15:39
 0

Umuhanzi Muhairwe Reagan uzwi cyane mu muziki nka Ray G, yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki by'umwihariko muri Uganda nyuma y'uko agaragaje ko abantu bagomba kwitabira igitaramo cya Omega 256 bigeze gusa n'abahanganye binyuze mu bitangazamakuru n'abafana babo.

Ray G uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda kuri ubu, by'umwihariko mu Burengerazuba bw'iki gihugu aho bamwe badatinya no kumwita umwami, yagaragaje ko ashyigikiye Omega 256 binyuze mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X.

Yagize ati "Reka dutume tariki 22 Kanama na 19 Nzeri ziba iminsi myiza kuri T-Paul na Omega 256."

Yongeyeho ati "Reka dushyigikirane, turebe buri wese akura. Turi kumwe ni ahantu heza ho kuba." 

Uyu muhanzi atanze ubu butumwa nyuma y'umwuka utari mwiza wigeze kuvugwa hagati ye na Omega 256, bikaba akarusho muri Gicurasi 2024 ubwo Ray G yateguraga igitaramo cy'amateka yakoreye kuri Lugogo Cricket Oval, icyo gihe na Omega agategura icye ku munsi uhura neza ni uwo icya Ray G cyabereyeho. 

Ibi byaje gukurura umwuka utari mwiza hagati y'aba bahanzi bombi bo mu Burasirazuba bwa Uganda, ahanini biturutse ku bafana bavugaga ko Omega 256 yahemutse kuba yarateguye igitaramo ku munsi umwe ni uwo Ray G na we yari yagiteguyeho ndetse ari we wari wabanje no kubitangaza.

Ray G yakoze ku mutima Abanya-Uganda 

Si ibi gusa kandi kuko aba bahanzi bigeze no kumvikana mu bitangazamakuru basa n'abaterana amagambo, aho Omega 256 yavugaga ko ibitaramo byose bya Ray G yaririmbyemo atabaga yamwishyuye ahubwo byabaga ari kumufasha. Ray G na we mu gusubiza yavugaga ko yamwishyuraga ngo cyane ko atakoresha umuhanzi ntamwishyure. 

Omega 256 afite igitaramo azakorera kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 19 Nzeri 2025, iki gitaramo kikaba cyarahinduriwe igihe cyari kubera kuko cyagombaga kuba ku wa 02 Gicurasi 2025. Ray G nyuma y'uko agaragaje ko ashyigikiye Omega 256, benshi mu bakunzi b'umuziki muri Uganda, bagaragaje ko akoze igikorwa cyiza akirengaziza ibyabaye hagati yabo. 

Omega 256 agiye kwipima Lugogo Cricket Oval 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com