APR FC na Rayon Sports zatomboye nabi mu marushanwa nyafurika
Ikipe zizahagararira u Rwanda, mu mikino nyafurika, zatomboye amakipe atoroshye.
Rayon Sports niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup naho APR FC yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, nibwo impuzamashyirahamwe y'umupira w'amagaru muri Afurika, CAF, yakoze tombola ku makipe azitabira amarushanwa arimo CAF Champions na Confederations Cup.
Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, bari bategereje kubona ikipe ya Rayon Sports yabo na APR FC zizakina nazo. Ku ikubitiro Rayon Sports yisanze izerekeza mu gihugu cya Tanzania gukina na Singida Black Stars. Umukino wa mbere Rayon Sports izawukinira mu Rwanda kuri Sitade Amahoro uwo kwishyura uzabere mu gihugu cya Tanzania.
Rayon Sports niramuka ikomeje mu cyiciro cya kabiri izahura n'ikipe izaba yavuye hagati ya Flambeau De Centre n'ikipe yo muri Libya itaramenyekana kuko shampiyona yaho itararangira.
Ku isaha ya saa Saba, nibwo mu gihugu cya Tanzania hatangiye tombora ya CAF Champions League. Benshi bari bategereje APR FC nk'ikipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. Iyi kipe yisanze mu ijonjora rya mbere izahura na Pyramid FC yo mu gihugu cya Misiri.
Ni umunsi mubi ku bakunzi ba APR FC ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda kuko Pyramid FC niyo kipe ifite iki gikombe giheruka ndetse umwaka ushize yagitwaye ikuyemo APR FC ku giteranyo cy'ibitego 4-2.
Ni inshuro ya 3 APR FC ihuyemo na Pyramid FC Kandi hose iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikavamo itsinzwe ibitego bitari bicye.
Icyiciro gikurikira cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17-19/10/2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24-26 Ukwakira 2025.
APR FC yisanze izongera guhura na Pyramid FC
Rayon Sports izahura na Flambeau De Centre yo mu Burundi


Kinyarwanda
English
Swahili









