issa
Yitwa umwami mu burengerazuba bwa Uganda! Ray G wakoranye indirimbo na Bruce Melodie ni muntu ki?

Jun 8, 2025 - 11:49
 0

Umuhanzi Ray G wo mu gihugu cya Uganda ari kugarukwaho cyane mu Rwanda, nyuma y'uko ahuriye na The Ben mu gitaramo i Kampala ndetse bidatinze agahita ashyira hanze indirimbo 'Hama' yakoranye na Bruce Melodie.

Reagan Muhairwe, amazina nyakuri ya Ray G ni umuhanzi umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, akaba ari mu bahanzi bagezweho muri Uganda, by'umwihariko mu gice cy'uburengerazuba bw'iki gihugu ari naho akomoka. Ray G kandi n'umugabo wubatse, akaba yarashakanye n'umugore we Annabelle Twinomugisha wahoze ari n'umunyamakuru bakaba banafitanye abana gusa kandi bigeze kupfusha umwana wari umaze iminsi mike avutse.

Ray G yamenyekanye cyane mu ndiririmbo nka 'Make Away', 'Eizooba', 'Weeshe', 'Omusheshe' yakoranye na Spice Diana, 'Ringaaniza', 'My Rules' yakoranye n'umuraperi Truth 256, n'izindi.

Ray G ubusanzwe akunze gukora indirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyankole ndetse benshi bakanabimukundira kubera ko bavuga ko nyuma ya Lady Mariam waririmbye 'Tinda Tine' yakunzwe mu myaka yatambutse, Ray G ari we wongeye kuzamura ururimi rw'Ikinyankole mu muziki.

Ray G ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Uganda 

Uyu muhanzi kandi bitewe n'uko ari we wavuga uhagaze neza kurusha abandi bo mu gice cy'uburengerazuba bwa Uganda, abenshi muri iki gihugu bamwita umwami waho mu buhanzi. Ray G kandi ashyigikiwe cyane n'abantu benshi bo muri iki gice cyiganje ahahoze ari mu bwami bwa Ankole.

Bimwe mu bikorwa byagutse uyu muhanzi amaze gukora mu muziki, birimo igitaramo yakoze ku wa 10 Gicurasi 2024 cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval hajya abantu bari hagati y'ibihumbi 20 na 30, ndetse akaba yarahujuje abafana bari baturutse imihanda yose muri Uganda.

Ray G ari kumwe n'umugore we Annabelle Twinomugisha 

Reba indirimbo 'Hama' ya Ray G na Bruce Melodie 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com