Ni we wafunguriye Facebook Meddy na Kitoko! MC Nzi wateguye Kigali Streetball ni muntu ki?
Murenzi Kamatari Salim wamamaye nka MC Nzi (Murenzi), ari umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, yongeye gutegura ibirori bya Basketball bivanze n'imbyino, indirimbo ziri mu njyana ya Rap, gushushanya, n'ibindi bikubiye muri Kigali Streetball.
MC Nzi (Murenzi) yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, hagati ya 2006 na 2011 ubwo yakoraga kuri Contact FM.
Muri uyu mwaka wa 2025, MC Nzi yongeye kugaruka i Kigali aho ari gutegura ibirori bya Kigali Streetball, bizagaragaramo abahatana muri Basketball, kuririmba, ndetse n'abahanzi bazaririmba barimo Bulldogg, Bushali, Dj Pyfo, B Threy, n'abandi.
Mu kiganiro Kamatari Murenzi uzwi nka MC Nzi yagiranye na UKWELITIMES yagarutse ku rugendo rwe mu itangazamakuru kuva agitangira yimenyereza umwuga kugeza arivuyemo akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize "Tukiri mu Rwanda nk'urubyiruko rwose twashakishije icyo gukora, urugendo rwo kwinjira mu itangazamakuru rutangira dufite imyaka 19, turakora kugeza 2011, twimukiye muri Amerika."
Agaruka ku gitekerezo cyo gutegura Kigali Streetball yavuze ko iyo umuntu ageze mu mahanga nko muri Amerika, yongera gutekereza ku bintu yakundaga ndetse akumva yafasha urubyiruko ruri iwabo.
Ati "Iyo ugeze muri Amerika, utekereza ku bintu wakundaga uri inaha (mu Rwanda) ukumva wagaruka gufasha urubyiruko ruhari kugera kubyo rurimo".
Muri iki kiganiro twagiranye na Murenzi, tumubajije ku bijyanye n'uko ari we wafunguriye konti ya Facebook, abahanzi nka Meddy na Kitoko, avuga ko byaturutse ku bushuti bari bafitanye ndetse bwasaga n'ubuvandimwe.
Yagize ati "Twabanaga nk'inshuti urebye binasa nk'ubuvandimwe, kubera ko kuri Contact FM habaga interineti nziza narabafashije, nibyo koko Meddy na Kitoko ni njye wabafunguriye Facebook".
MC Nzi kandi yavuze ko aba bahanzi na we ubushuti bwayo bwakomeje ku buryo banamufashije mu kumenyekanisha ibirori bya Kigali Streetball bizabera i Kigali, ku matariki ya 19 na 20 Nyakanga 2025, muri Petit Stade Amahoro.
MC Nzi (Murenzi) yateguye ibirori bya Kigali Streetball


Kinyarwanda
English
Swahili









