
Cardinal Kambanda yayoboye Misa yo gusezera Alain Mukuralinda (Amafoto)
Muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, habereye Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana.
Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.
Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n'Isi yose ikimukeneye’.
Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n'ubutwari no gukunda Igihugu.
Misa yo gusabira umugisha Mukuralinda yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”
Yavuze ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y'uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.
Ati “Yitangiraga abato n'abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w'uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z'abana bakiri bato.”
Mukuralinda by’umwihariko mu ndirimbo yakoze, harimo n’iyitwa ‘Gloria’ ikunda gufasha cyane abakirisitu mu bihe byo kwizihiza Noheli.
Alain Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.
Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.
Cardinal Kambanda yasomye misa yo gusezera Alain Mukuralinda
Mukuralinda yasomewe misa ya nyuma yo kumusabira