
Davido yavuze uko gusesagura amafaranga mu ntangiriro z'umuziki we byari bimucyuye
Davido yatangaje ko igihe yabonaga ikiraka cye cya mbere gikomeye mu bikorwa by'umuziki, yabanje gutekereza ko ageze ku ntsinzi.
Uyu muhanzi w’ikirangirire mu muziki wa Afurika, ubwo yari mu ntangiriro z'umuziki we yakoraga indirimbo ziri ku rwego rwo hasi, gusa akibona ikiraka cyamuhaye amafaranga menshi yahise ayamara umunsi umwe.
Mu kiganiro yagiranye na Drink Champs kuri YouTube, yagaragaje ko ibyishimo yagize icyo gihe byatumye akora amakosa ku mafaranga ye agitangira umuziki.
Yagize ati "Nabonye ikiraka, noneho amafaranga araza. Ndavuga nti, ‘Yooo, ubu tumeze neza! Uwo munsi nafashe abahungu banjye tujya guhaha. Twakoze ubusazi. Amafaranga yose turayamara."
Nyuma yo kumara aya mafaranga Davido yaje gushyira ubwenge ku gihe yibuka ko aya mafaranga atari ayo gukoresha ibyo yiboneye, ahubwo yari ayo gukora album.
Ati "Nahamagaye abantu banjye nti, ‘Ni ryari tuzatangira gukora album?’ Barambwira bati, ‘Bro, amafaranga yari kuyikora yose warayamaze’, Ni bwo bwa mbere nahise mbona ukuri."
Davido avuga ko ibi byamusigiye isomo ko amafaranga umuhanzi ahabwa mu biraka akora, atari ayo yikoreshereza uko ashatse, ahubwo aba ari nayo gushora mu mwuga we.
Davido amafaranga yabonye ku kiraka cya mbere gikomeye yayamaze ku munsi umwe gusa