Abiyitirira opozisiyo y'u Rwanda mu bikorwa by'umurage mutindi wa Ingabire Victoire
Abiyitirira opozisiyo y'u Rwanda mu bikorwa by'umurage mutindi wa Ingabire Victoire Umuhoza wo gusenya urwababyaye-Abanzi b'igihugu bakwiye kwamaganwa
Inkuru yatohojwe n'umunyamakuru wa Ukwelitimes.Iperereza ryakozwe n'ikinyamakuru Ukweli rigaragaza ko ibikorwa bya politiki by'Abanyarwanda baba mu mahanga bikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye by'u Burayi.
Muri ibyo bikorwa harimo inama, ibiganiro n'imyigaragambyo byateguwe n'amatsinda y'abantu bavuga ko bashyigikiye amashyaka ya opozisiyo. Mu bakunze kugaragara muri ibyo bikorwa harimo abakoze ibyaha bishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, ababakomokaho bakomeje guhembera ingengabitekerezo y'amoko n'urwango mu bayarwanda, ibigarasha n'abandi banyabyaha batorotse igihugu bagatandukira bahitamo ku gisebya.
Kuva mu Burayi bwo hagati kugeza mu majyaruguru,induru y'izo nkozi z'ibibi yakomeje kumvikana cyane nyuma y'aho ubutabera bw'u Rwanda butereye muri yombi Ingabire Victoire ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gucura umugambi no kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyo kwigaragambya, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, Icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo n' icengezamatwara ryo gusebya Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga. Bamwe mu bari kw'isonga muri ibyo bikorwa cyane cyane iby'icengezamatwara n'imyigaragambyo basanzwe bari mu mutwe w'iterabwoba wa FDU-Inkingi nka Pierre Celestin Rwalinda na Placide Kayumba (France);Ababarizwa mw'itsinda ry'abakomoka ku bakoze Jenoside bakomeje no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo (Jambo ASBL) nka Norman Ishimwe,Ruhumuza Mbonyumutwa, na Gaspard Musabyimana (Belgium) wa radiyo Inkingi ivugira kuri murandasi ikaba no kwisonga mu gukwirakwiza ibyo bikorwa.Hagaragaramo kandi nabamwe mu rubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri diaspora bageze I Burayi bakaba barahindutse ibihararumbo bibeshwaho no kwirirwa basebya u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.
Aha twavuga nk'abanyamakuru bataye umurongo barimo Etienne Gatanazi (Germany) na Samuel Baker Byansi (Netherlands). Harimo kandi abahawe amahirwe n'urwababyaye bagatandukira barimo rwiyemezamirimo Samuel Rukundo (Finland), Muriel Umulisa (Finland), Nadia Mugunga, Aime Sindayigaya (Sweden) na Prosper Karame (Finland).
Aba bose kimwe n'abandi ubucukumbuzi buzerekana usanga bari kw'isonga mu bategura bakanashyira mu bikorwa by'iyo ngirwa opizisiyo harimo nk'ibiganiro mu matsinda, kuri internet cyane cyane Twitter (X) na Youtube aho bibanda ku kunenga imiyoborere y'u Rwanda, ubukangurambaga busaba impinduka muri politike y'u Rwanda no gutagatifuza Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranwe n'ubutabera. Ni ngombwa ko Abanyarwanda basobanukirwa neza ko umugambi wa Ingabire Victoire wo guharabika no gusenya u Rwanda ari umugambi mubisha kandi ko bikomeje kureberwa byarushaho kwangiza.
Urugero rwa hafi ni ukwaguka kw'imyigaragambyo aho byavuye mu burayi bwo hagati bakagera mu majyaruguru. Izi mburamukoro zagaragaye I Brussels, Paris, Luxembourg na Helsinki zikwiye kwamaganirwa kure ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa cyane izijyanye no kwijandika mu banzi b'igihugu harimo n'ubutabera. Ikindi cyo kudakerensa ni uguhwitura abari n'abategarugori bakibuka indangagaciro z'umuryango Nyarwanda. Bamwe mubo muri diaspora baraziyambuye, aho kuba abari babereye u Rwanda,babaye inkotsa z'izo nyangabirama.Ba Denise Zaneza,Muriel Umulisa, Nadia Mugunga n'abandi: reka tubibutse ko nta mukiro bateze mu burindagizi babamo bwo kwitwaza ingirwa politike no guharanira demokarasi nyamara bari gusigasira umurage mutindi wo gusebya u Rwanda ntibakibagirwe ko ukuboko k'ubutabera kugera hose, ko iminsi yabo n'abandi banzi b'igihugu bose aho bari hose ibaze, byatinda byagira igihe kizagera bakanirwe urubakwiye.

Kinyarwanda
English
Swahili








