issa
Kamonyi: Abantu 12 batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano

Sep 29, 2025 - 12:21
 0

Itsinda ry’abantu bagera kuri 12 bo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi,batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya n’ituze ry’abaturage.

Ibi byabereye mu Kagari ka Bugarama mu Murenge wa Ruyenzi mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2025 rishyira ku wa 27, mumukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko aba bantu bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage birimo ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga z’amashanyarazi.

Yavuze ko muri aba bantu harimo n’umugore umwe ukekwaho kubika ibintu byabaga byibwe byose no kubishakira abaguzi no gucumbikira ababaga bavuye kwiba.

CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba ari abafatanyabikorwa b,indashyikirwa.

Uyu muvugizi wa Police mu Ntara y'Amajyepfo yanaboneyeho kugaya bamwe bakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w'Abaturage ibasaba guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko inashimangira ko itahanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya ituze ry'abaturarwanda kubera ko uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Sep 29, 2025 - 13:20