Uko Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’isi y’Amagare hari aho yageze akumva acitse intege ariko bikarangira ayitwaye
Umunya-Solvenia, Tadej Pogačar, yishimiye cyane igihe yamaze hano mu Rwanda ariko cyane agaruka ku ntsinzi ye ndetse naho byageze akumva imbaraga zigeze ku musozo ariko akomeza gusunika kugeza atwaye Shampiyona y’isi y’Amagare mu Bagabo.
Ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, nibwo hano mu Rwanda hasojwe Shampiyona y’isi y’Amagare hakinwa umunsi wa nyuma mu bagabo babigize umwuga bakinira mu muhanda, yegukanwe na Tadej Pogačar wasize uwa kabiri umunota umwe n’amasegonda 28.
Byari igihe kirekire abakinnyi bicaye ku igare kuko bakoresheje amasaha 6 iminota 21 n’amasegonda 20 mu birometero 267 na metero 500. Tadej Pogačar yarushije Remco Evenopoel ukomoka mu Bubiligi umunota n’amasegonda 28 ndetse na Ben Healy ukomoka muri Ireland yarushije iminota 2 n’amasegonda 16.
Nyuma yo kwegukana umudari wa Zahabu Tadej Pogačar yatangaje ko byari intego ze kuva akigera hano mu Rwanda ndetse yishimiye no kuba zagezweho nkuko yabyifuzaga.
Yagize ati “Intego yanjye ikomeye y’iyi Saison n’ukongera kurinda umwambaro. Inzira yari mu zikomeye cyane nakoze mu marushanwa y’Isi, bityo byari intego ikomeye kandi ndishimye cyane ko nayigezeho.”
Uyu mukinnyi ukomeye ku Isi mu magare, yatangaje ko byari bigoye kugira ngo yegukane iri siganwa kubera ubushyuhe ndetse n’izuba ryari rihari ubwo bazengurukaga ibi birometero.
Yagize ati “Byari ibintu by’agatangaza umunsi wose. Byari bigoye cyane ku butumburuke, kandi hari hashyushye cyane, izuba ryari ryinshi. Byari bigoye cyane, ariko byari umunsi udasanzwe, kandi nishimye ko twabashije kubigeraho nk’ikipe no gutsindira umwambaro.”
Tadej Pogačar yaje kugaruka ku myitozo yakoze mbere yo gukina muri iri siganwa yemeza ko byari ibintu byiza ndetse ko iki cyumweru cyari kiza cyane kuko yabonye intsinzi.
Yagize ati “Kuva nagera hano, nanyuzwe cyane n’icyumweru nari mpaze. Nakoze imyitozo myiza hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye b’ikipe y’igihugu, twitegura uyu munsi ngo dushyire imbaraga zacu zose, tugerageze gukora isiganwa no kuriyobora mu maboko yacu. Byari ubunararibonye budasanzwe muri rusange, reka tuvuge ko byari icyumweru cy’intsinzi.”
Kuzamuka kwa Mutwe cyangwa kwa Mignone ndetse n’ibindi byagoye cyane Tadej Pogačar ndetse uyu mugabo yatangaje ko hari aho byageze yumva atangiye gushidikanya ubwe ariko akomeza gusunika kugeza atwaye isiganwa.
Yagize ati “ Kuzamuka byahoraga birushaho kugorana, no ku manuka ntibyagendaga vuba, nakomezaga nkoresha igare. Imbaraga zarimo kurangira tugeze ku musozo. Byari bigoye cyane muri ya minota micye ya nyuma. Rwose, uba ugira gushidikanya gato kuri wowe ubwawe, ariko ugomba gukomeza gusunika ugasunika, wizeye ko biragenda neza.”
Iyi Shampiyona y’isi y’amagare Tadej Pogačar atwaye ni iya kabiri atwaye yikurikiranya. Ubwo yaberaga mu Busuwisi umwaka ushize wa 2024 niwe wayegukanye ndetse n’iyi atwaye muri 2025. Umwaka utaha Shampiyona y’isi ya 2026, izabera muri Montrea mu gihugu cya Canada.
Remco, Tadej na Ben nibo buriye Podium ku munsi wa Nyuma wa shampiyona y'IsiPerezida Paul Kagame na David Lappartient na Albert II nibo batanze ibihembo ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y'isi
Rwego Ngarambe, Nelly Mukazayire, Lappartient na Albert II bafashe ifoto nyuma ya Shampiyona y'Isi y'Amagare


Kinyarwanda
English
Swahili









