issa
Pallaso yatangaje ko ashyigikiye Bobi Wine

Sep 29, 2025 - 13:00
 0

Umuririmbyi Pius Mayanja uzwi ku kabyiniriro ka Pallaso yinjiye mu mubare w’abashyigikiye umukandida w’umukuru w’Igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, n’ishyaka rye, National Unity Platform (NUP).

Uyu muririmbyi Pallaso yasuye ibiro bya Bobi Wine aho yakiriwe na Bobi Wine umuyobozi wa NUP.

Aba bagabo bombi baraganiriye nyuma uyu muririmbyi Pallaso aza gutangaza ko yifitemo gahunda yo kumushyigikira.

Yavuze ko bishimishije kuba igice cy’amateka ari gukorwa ndetse anavuga ko iyi ntambara atari iya Bobi Wine gusa, ahubwo ari iya bose bagizwe abatagira ijambo muri Uganda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba igice cy’ibi bihe by’amateka ari gukorwa. Iki ni igihugu cyacu kandi tugomba kurwana ngo tugisubize ubuyobozi bubishoboye. Rero wowe nka Perezida wanjye na NUP nk’ishyaka ryanjye mufite ubufasha bwanjye bwose.”

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, nawe yashimiye Pallaso ko ari kumushyigikira, kandi yitaye ku mibereho y’abaturage ba Uganda aho kujya mu iraha n’ubuzima bw’umunezero bw’ubwamamare.

Bobi Wine yanongeyeho ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abandi bahanzi nabo bashyigikire iyi ntambara ari kurwana, kuko bafite ijwi rikomeye kandi ryagira ingaruka ku bantu benshi.

Ibi bibaye mu gihe abavandimwe ba Pallaso barimo Dr. Jose Chameleone na Weasel Manizo, bo bamaze gushyigikira ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni umaze imyaka myinshi ayoboye Uganda.